Umutekano ukomeje kuzamba mu bice byo mu misozi ya Minembwe, cyane cyane mu midugudu ituwe n’Abanyamulenge, aho amakuru aturuka mu baturage avuga ko ingabo za FARDC zifatanyije n’Ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo na FDLR bakomeje kugaba ibitero bifashishije indege zitagira abapilote zizwi nka drones.
Amakuru twahawe n’abaturage bo mu gace ka Lundu avuga ko kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27/06/2026, mu masaha y’igitondo, drones zarashe ibisasu muri uwo muhana, bikangiza ibintu byinshi by’abaturage ndetse binakomeretsa umwana w’umuhungu w’imyaka 6 y’amavuko.
Ubutumwa umwe mu baturage yahaye itangazamakuru bugira buti:
“Drones zarashe i Lundu, zangiza byinshi, zinakomeretsa umwana w’imyaka 6 y’amavuko.”
Nk’uko amakuru akomeza atugeraho avuga ko , ibyo bitero byateje ubwoba bukomeye mu baturage ba Lundu, aho bamwe bavuga ko bakomeje guhunga ingo zabo kubera impungenge z’umutekano muke ukomeje gufata indi ntera muri ako gace.
Abaturage bavuga ko ibisasu byatewe n’izo drones byangije ibintu byinshi birimo amazu, ibikoresho byo mu ngo ndetse n’indi mitungo y’abaturage. Hari n’amakuru avuga ko abaturage benshi bamaze iminsi barara bahagaze cyangwa bahungira mu bihuru kubera gutinya ko ibyo bitero byakomeza kwiyongera.
Ibi bitero bibaye mu gihe drones zimaze iminsi zigabwa mu bice bitandukanye byo muri Minembwe no mu nkengero zaho, cyane cyane mu midugudu ituwe n’Abanyamulenge. Mu duce tumaze kuvugwamo ibyo bitero harimo Rudabagiza, Gakenge, Kalingi, Bidegu n’ahandi henshi.
Abaturage bavuga ko kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize kugeza kuri uyu munsi, ibitero bya drones byakomeje kuba byinshi muri ibyo bice, aho byasize ibikorwa remezo byangiritse ndetse n’amazu menshi y’abaturage agasenyuka.
Hari n’abaturage bavuga ko uburyo ibyo bitero bikorwa bugaragaza ko bitegurwa neza, kuko drones zikunze kugera mu masaha abaturage baba batangiye ibikorwa byabo bya buri munsi cyangwa nijoro, ibintu bavuga ko bikomeje guteza ihungabana rikomeye, cyane cyane ku bana n’abagore.
Kugeza ubu, nta rwego rwa Leta ya Congo cyangwa izindi nzego za gisirikare ziragira icyo zitangaza kuri aya makuru y’ibitero byabereye i Lundu. Gusa abaturage bakomeje gusaba ubutabazi bwihuse no guhagarika ibitero bavuga ko bikomeje gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Kugeza ubu dukomeje gukurikirana aya makuru kugira ngo tubashe kubagezaho amakuru arambuye ku ngaruka z’ibi bitero ndetse n’uko umutekano uhagaze muri aka karere ka Minembwe.
