Mu cyumweru gishize, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yatangarije abadepite b’i Washington D.C bashinzwe gukurikirana ibibera muri Afurika ko u Rwanda rukorana na AFC/M23 mu bijyanye n’umutekano.
Ambasaderi Mukantabana yasobanuye ko u Rwanda na AFC/M23 bikorana kubera ko bihuje impamvu yo kurinda Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi kandi ko byombi bihuje umwanzi, ari we umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Yagize ati “Urwego rw’iki kibazo, n’ingaruka zacyo ku mahame y’umutekano u Rwanda rwashyizeho, ntirukwiye gukerenswa. Ni yo mpamvu u Rwanda rukorana mu by’umutekano na AFC/M23. Ndabivuga mu buryo bweruye kugira ngo hubakwe icyizere binyuze mu mucyo.”
Uyu mudipolomate yakomeje ati “Nubwo u Rwanda na AFC/M23 bihuje impamvu yo kurinda Abatutsi muri RDC ibitero bya FDLR n’imitwe y’intagondwa ishyigikiwe na FARDC, impamvu y’igihugu cyanjye irenga iyi: gukumira ibindi bitero byambukiranya umupaka bigamije kurimbura, nk’uko byagenze mu mpera za 1990, bishobora gushyira u Rwanda mu kaga.”
Abo muri Guverinoma ya RDC nk’Umuvugizi wayo, Patrick Muyaya, iy’u Burundi nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Bizimana Edouard, na bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga byatangiye kwandika ko nyuma y’igihe kirekire u Rwanda ruhakana gufasha AFC/M23, noneho rwabyemeye.
Mu kiganiro na IGIHE cyabereye mu Mujyi wa Goma, Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko nta kidasanzwe kiri mu bufatanye bw’iri huriro n’u Rwanda mu gihe bihuje umupaka.Nangaa yagize ati “Nk’uko tubivuga mu Gifaransa, ese gukorana bivuze gufasha? Oya. Ese dukorana n’u Rwanda? Ntidukorana n’u Rwanda gusa, tunakorana na Uganda. Dufite ibyo duhuje n’u Rwanda mu rwego rw’umutekano ku kibazo cyo kuba FDLR igihari. FDLR ni umutwe ufite intego yo kujya guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko “FDLR bari muri Congo, batwicira abantu. Bateza umutekano muke muri Congo. Ni cyo kibazo duhuje. Gusenya uyu mutwe w’abagizi ba nabi bireba u Rwanda natwe. Muzi kuva twagera i Goma abarwanyi ba FDLR twafunze, tukabohereza? Ubwo ni ubufatanye.”Hashize umwaka AFC/M23 ifashe Umujyi wa Goma nyuma y’urugamba rukomeye yari ihanganyemo n’ingabo za RDC, iza Afurika y’Epfo, Tanzania, Malawi, iziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), imitwe ya Wazalendo.
Nyuma y’ibyumweru hafi bitatu, AFC/M23 yafashe Umujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Kuva mu mwaka ushize, uwambuka umupaka wa Grande Barrière, Pétite Barrière, Rusizi na Bugarama, ava mu Rwanda yinjira mu bice rigenzura, uwambuka ava mu byo rigenzura akinjira mu Rwanda.AFC/M23 isobanura ko mu gihe igenzura ibice byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo byegereye u Rwanda, ubucuruzi bwambukiranya imipaka impande zombi zihuriyeho bukaba bukomeje, ari ngombwa ko byifatanya mu kubungabunga umutekano waho.
Nangaa yagize ati “Muzi abantu, Abanye-Congo, Abanyarwanda, yewe n’abanyamahanga bambuka iyo mipaka, bagenda bagaruka? Ni abantu barenga ibihumbi 40 ku munsi. Ku mipaka yose. Bivuze iki rero? Ku mupaka wose, hari abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda, hari n’abacu. Turakorana.”Umuyobozi wa AFC/M23 yatangaje ko uretse n’u Rwanda, ihuriro ryabo rinakorana na Uganda ku mupaka bihuriyeho irimo uwa Bunagana na Ishasha kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bihuza Kampala n’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bigende neza.
Ati “Si u Rwanda gusa. Bunagana, Ishasha, ni imipaka duhuriyeho na Uganda. Bimeze kimwe, dukorana na bo kugira ngo abantu bagere i Goma. Abantu bose; abanyamakuru, abacuruzi cyangwa abandi, kugira ngo bagere i Goma, bisaba kunyura i Kigali cyangwa Kampala. Ndemeza ko hariho ubufatanye. Gufatanya ntibivuze ubufasha.”AFC/M23 isobanura ko umuturage wo mu bice AFC/M23 aramutse akoreye icyaha mu bice igenzura, agahungira mu Rwanda, rutamwohereza i Kinshasa mu gihe rwaba rumutaye muri yombi, ahubwo ko rumushyikiriza ubuyobozi bw’ibice yahunze kugira ngo bumukurikirane.Iri huriro ryatangaje ko ubufatanye bwaryo n’u Rwanda ndetse na Uganda bushingiye gusa ku nyungu z’abaturage. Ribaza impamvu abavuga ko u Rwanda rurifasha bashingiye ku butumwa bwa Ambasaderi Mukantabana, batavuga ko na Uganda irifasha.
