Buriya mu buzima ikintu cy’ ambere kibabaza ni ugucana inyuma ku bantu bakundana, haribyo tugomba kwitondera mu gihe usanze umukunzi wawe yaguciye inyuma , usanga amakosa menshi ashyirwa ku muntu yagucanye inyuma nawe nk’ aho ari we nyirabayazana, gusa akenshi usanga uwo mukunzi wawe yagucanye inyuma na we ari we urakariwe cyane nk’ aho ari we waje kuguzenyera urugo ariko burya si ko biba bimeze buri gihe.. burya rero hari ubundi buryo wakwitwara kuri uwo muntu nawe bikaguhesha icyubahiro.
Ngibi rero ibyo wakora ku muntu waguciye inyuma ku mukunzi wawe.
Wiha agaciro karenze umubano bafitanye: Umubano bafitanye ushingiye ku kinyoma no guhemuka. Batangira berekana impande zabo nziza ariko uko batindana babona ko batari shyashya. Niyo babana, ni hahandi birangira ibyo yangaga gukemura hamwe bije ahandi.Rero kuguca inyuma si uko uri mubi wo gutabwa ahubwo ni uko umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye yafashe icyemezo cyo kureka inshingano ze zireba abashakanye agahitamo kujya kwiyandarika.
Wimufata nk’aho ari umuntu w’igitangaza watwaye umutima w’umukunzi wawe: Iyo ubirebye neza, usanga uwo muntu yari ari mu mwanya wo gufasha umukunzi wawe mu mahitamo ye yo kuguca inyuma, kuko byashoboraga no kuba undi. Ushobora no gusanga nta kintu gihambaye akurusha (ubwiza, amafaranga). Rero witinda ku muntu bafatanyije kuguca inyuma ahubwo tinda ku kumenya ibibazo byaba biri hagati y’umukunzi wawe nawe ubwawe.Ibi ntibikuraho amakosa n’inshingano z’uwaciye inyuma mugenzi we, nubwo haba hari ibibazo, guhitamo kubikemura mu buryo busenya ni amakosa akomeye cyane.
Wikwigira nyirabayazana: Irinde kumva ko uba mu isoni cyangwa kumva ko utashoboye kubaka kubera ibyo umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye akora, kuko ibi byakujyana mu gahinda kenshi. Ahubwo shaka uko wakira igikomere byaguteye, urebe uko wabirenga nk’uko warenze ibindi bintu bikomeye mu buzima bwawe hanyuma ubeho neza.Umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye niwe wakagombye guterwa isoni n’ibikorwa bye bigayitse, dore ko abikora yihishe yumva ko ari kwishimisha ariko nyuma akaza kugaragazwa isura iyo bitamuhiriye agafatwa.
NSHIMIYIMANA FRANCOIS/KGLNEWS