Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Yikundira kurisha ikiyiko! Bimwe mu bintu bitangaje wamenya ku muhanzikazi Rihanna

Iyo bavuze izina Rihanna, benshi mu bitekerezo byabo hazamo umugore w’umuherwekazi ku isi wamamaye mu bikorwa bye muzika, imideli ndetse no gukina amafilimi. Rihanna Rubeny Fenty wabonye izuba ku wa 20 Gashyantare 1988 kuri ubu abarirwa mu bagore batunze agatubutse ku isi.

Kglnews yaguteguriye bimwe mu bintu bitangaje kuri uyu mugore w’igikundiro ndetse w’umuherwekazi.

1. Rihanna ni umuntu akunda kurisha ikiyiko aho ku risha ifurusheti. Impamvu avuga ko aricyo akunda, ngo ni uko ifurusheti isesagura ibiryo ibimena Kandi ngo ikiyiko cyoroshya ubuzima.

2. Uyu mugore Kandi n’ubwo abarirwa mu batunze agatubutse, ntabwa yigeze yiga amashuri ahambaye, kuko yaretse kwiga akiri umwana muto. Kuri ubu nta mpamyabumenyi n’imwe afite yaba iya Kaminuza cyangwa iy’amashuri yisumbuye.

3. Rihanna Kandi n’ubwo azwi cyane nk’umucuruzi ukomeye w’ibirungo by’ubwiza by’abagore, we ngo ntabwo ajya akunda kubyitera kereka gusa iyo agiye gukora amashusho y’indirimbo ze cyangwa se agiye mu birori bikomeye.

4. Si ibyo gusa kuko Rihanna ntabwo ajya akunda kurira muri resitora zihenze. Avuga ko impamvu atabikunda, ngo resitora zihenze ziihenda ibiryo Kandi ngo ibiryo byaho ntabwo biba biryoshye.

5. Rihanna ni umuntu ukunda kunyunguta bombo. Ahantu henshi uzagenda ubona uyu muhanzikazi, uzabina arimo kunyunguta bombo kuko ngo no mu modoka ye, usanga harimo amapaki menshi ya bombo.

 

Related posts