Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Wa mukobwa we uyu musore wujuje ibi bintu uzamwizirikeho kuko baboneka hake cyane ku isi  

Buri mukobwa wese mu ntekerezo ze aba yumva yagira umugabo mwiza umukunda kandi umwishimira ku buryo urugo rwabo rugomba kuba rutemba amata n’ ubuki. Ibi ntibikunze kubaho kuko imitima y’ abantu iratandukanye akaba ariyo mpamvu uwo wabona wese muhuje ukwiye kumufata neza.

Niba umusore mukundana yujije ibi bintu birindwi ntuzamwiteshe:

1.Ntabwo yiyoberanya: Abasore bamwe na bamwe usanga bagira amasura abiri; bagashaka kuba abo batari bo , bakiyerekana nk’ aho bakunze yewe n’ igihe atariko biri. Umusore uhamye arakunda kandi agakunda by’ ukuri. Ntabwo arangwa no kwiyorobeka kandi aba azi uko yabigenza igihe cyose arakaranyije n’ umukunzi we.

2.Ubunyangamugayo: Benshi bakunda kuvuva ku kuri , ariko ubunyangamugayo buza mbere y’ ukuri, ntabwo uzizera umusore utari inyangamugayo. Umusore uhamye ahora ari umunyakuru ku mukunzi we, ntabwo ari umubeshyi, si indyarya kandi aba akuze bihagije ku buryo azi kuba inyangamugayo.

3.Agushyira mu mishinga ye: Abasore benshi batereta abakobwa ku buryo bw’ imikino batanitaye ku hazaza habo. Umusore uhamye ashyira umukunzi we mu byo atekereza ku hazasa he, ntabwo agira isoni zo kurebera ibintu kure. Nta soni afite zo kugira ejo hazaza ari kumwe nuwo mukunzi , ibyo akabitegura uyu munsi ariko abiteganyiriza ahazaza.

4.Ashyira umukobwa mu bihe yifuza kubamo: Umusore uhamye ntabwo ashishikazwa no kuba afitanye umubano n’ umukobwa gusa, ahubwo ashishikazwa na buri kimwe cyose ku mukobwa. Ahora yifuza ko umukobwa agaragara neza, ashaka ko aruta bose, ibyo bigatuma umusore akora ibishoboka byose ngo umukobwa amererwe neza cyangwa se atere imbere.

5.Ntabwo ajarajara mu rukundo: Umusore uhamye burya aba ari n’ umukunzi uhamye , ntuzamusanga hano ngo ejo umusange hariya. Umusore w’ Icyitegererezo arakunda ku buryo nta bandi aha amahirwe keretse wowe yihebeye.

6.Urukundo rwanyu ntapfunwe rumutera: Umusore mwarwubaka rugakomera uzasanga buri gihe ahora yishimiye umukunzi we bitamuteye isoni kuba muri kumwe kandi agahora yiteguye kubitangariza uwo ari we wese.

7.Akubakamo kwigirira icyizere: Umusore uhamye atuma umukunzi we yumva ko nawe ubwe ari mwiza, ntabwo ari wa wundi ushima byose , ahubwo uzasanga ashimishwa n’ icyiza yabonye, ntabwo akunda gusa umukobwa ahubwo atuma umukobwa na we yikunda birushijeho. Niyo abonye ikitamunyuze arakimugaragariza ariko atagamije kukwihenuraho cyangwa kugukomeretsa.

Related posts