Bukavu n’utundi duce twose tugenzurwa na AFC/M23 twabonye abayobozi bashya

 

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryashyizeho abayobozi b’ibice byose rigenzura mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu rwego rwo kuzuza inzego z’imiyoborere muri ibyo bice.

Abayobozi bashyizweho kuri uyu wa 6 Kamena 2026, Kyalangalilwa Mulondani Nicolas yagizwe Meya w’Umujyi wa Bukavu usanzwe ari umurwa mukuru w’iyi ntara, Nyota Luandja Celine agirwa Meya wungirije.

Komine zigize Bukavu zirimo Bagira, Ibanda na Kadutu na zo zahawe ba Burugumesitiri bashya n’ababungirije, gusa Panzi na Kasha nta bayobozi bashya zahawe.

Ntambuka Pascal yagizwe Umuyobozi wa Teritwari y’Idjwi, Bulikoko René agirwa Umuyobozi wungirije; Elie Rubabura Espoir yagizwe Umuyobozi wa Teritwari ya Kabare, Kasindi Kingombe Benjamin agirwa umwungirije.

Buseyi Jean Bosco yagizwe Umuyobozi wa Teritwari ya Kalehe, Muhamuka Mweze Amza agirwa umwungirije; Sengimana Ruhungande Augustin agirwa Umuyobozi w’umujyi muto wa Minova, Mahombi Mutumai agirwa umwungirije.

Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko ibi bice byari bimaze igihe kirenga umwaka bitagira abayobozi, bityo ko kubashyiraho byihutirwaga.

AFC/M23 yafashe ibice byinshi muri ibi muri Gashyantare 2025. Yahise ishyiraho Guverineri w’Intara, Emmanuel Birato Rwihimba, kugira ngo akurikirane ubuzima bwabyo bwa buri munsi, muri Kamena uwo mwaka imusimbuza Patrick Busu Bwa Ngwi Nshombo.

 

Iri shyirwaho ry’abayobozi rishimangira gahunda ya AFC/M23 yo gukomeza gutunganya imiyoborere n’imikorere y’inzego z’ubuyobozi mu bice igenzura muri Kivu y’Amajyepfo.