Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026 saa 00:15 z’ijoro, ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa ryagabye igitero cya drone y’intambara yo mu bwoko bwa CH4 mu gace gatuwe cyane ka Rubaya, ibintu byavuyemo impfu z’abasivili no kwangirika kw’imitungo myinshi.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na AFC/M23, iri huriro ryavuze ko icyo gitero cyagabwe nkana mu bice bituwemo n’abaturage, rikaba ryahitanye inzirakarengane nyinshi ndetse rikangiza amazu n’ibindi bikorwa by’abaturage.
Amakuru yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga atangaza ko kimwe mu bisasu byatewe n’iyo drone cyaguye ku nyubako yakorerwaga ibikorwa byo kwakira abashyitsi (Guest House), ibintu byakajije ubwoba n’agahinda mu baturage bo muri ako gace.
AFC/M23 yamaganye icyo yise “ubwicanyi bw’agashinyaguro” bushinjwa ubutegetsi bwa Kinshasa, ivuga ko abaturage b’abasivili bakomeje kugirwa ibitambo by’intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iri huriro kandi ryahamagariye Abanyekongo n’Umuryango Mpuzamahanga gukurikiranira hafi no gutanga ubuhamya ku bikorwa rivuga ko biri gukorerwa abaturage, rinashimangira ko rikomeje gahunda yo kurinda abasivili n’umutekano wabo.
