Dosiye ya Taikun Ndahiro watawe muri yombi ku wa 26 Kanama 2026, yoherejwe mu Bushinjacyaha kuri uyu wa 31 Kanama 2026, akaba akurikiranyweho ibyaha birimo kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi n’icyo kwigomeka ku buyobozi.
Ni amakuru dukesha igihe yahamirijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, wemeje ko dosiye y’uyu musore yoherejwe mu Bushinjacyaha.
Ati: “Nibyo dosiye ya Taikun Ndahiro yoherejwe mu Bushinjacyaha, akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi n’icyo kwigomeka ku buyobozi.”
Dr. Murangira yavuze ko ibisubizo byavuye muri Rwanda Forensic Institute bigaragaza ko Taikun Ndahiro akoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi ndetse yasanzwemo ingano nyinshi.
Iperereza ry’ibanze ariko kandi ryagaragaje ko Taikun Ndahiro yagiranye amakimbirane n’uwo babanaga, inzego z’umutekano ziza gutabara, akubita umwe muri bo ndetse agaragaza kunanirana bya kiboko, anabasagarira akoresheje amagambo arimo ibikangisho.
Ibipimo by’urumogi yasanzwemo byikubye 13 mu mezi umunani
Dr. Murangira ariko kandi yongeyeho ko ibi byaha atari ubwa mbere Taikun Ndahiro abikurikiranyweho kuko muri Mutarama 2026 yashyamiranye n’abashinzwe umutekano, arabasagarira, arafatwa, apimwa ibiyobyabwenge, icyo gihe yasanzwemo ibimenyetso byo kubikoresha.
Ati: “Icyo gihe habaye ubuhuza n’uwo yari yakubise, ndetse kuko ibipimo byagaragazaga ko afite ingano ntoya y’urumogi mu maraso ye, ahabwa amahirwe yo kwikosora, kuko na we ubwe yagaragazaga kwicuza. Igitangaje ni uko ubu ingano y’urumogi yasanzwemo yikubye incuro zigera kuri 13 mu mezi umunani gusa.”
Dr. Murangira yagiriye inama yo kudapfusha ubusa amahirwe ahabwa ababa bafatiwe mu bikorwa byo kunywa ibiyobyabwenge bagahabwa amahirwe yo kwikosora no kwisubiraho bajyanwa mu bigo bibafasha aho gukurikiranwa mu nkiko.
Ati: “Bajye bibuka ko byose biba bibitswe. Igihe rero wongeye gufatirwa mu bikorwa nk’ibyo ubwo byitwa ‘isubiracyaha’ bishobora kuba impamvu nkomezacyaha. Rero ayo mahirwe ntabwo aba agomba gupfushwa ubusa, kuko byose bishyirwa muri dosiye yawe y’imyitwarire. Ikindi twabibutsa ni uko ibihano bahabwa biremereye.”
Icyaha cyo ‘gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo’ gihanwa n’Ingingo ya 263 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.
Iyo agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Ku cyaha cyo kwigomeka ku buyobozi, itegeko rivuga ko umuntu wese urwanya ku buryo ubwo ari bwo bwose, unanirana bya kiboko, usagarira cyangwa ukoresha ibikangisho bikorewe abayobozi cyangwa abakozi ba Leta cyangwa abikorera, abashinzwe umutekano mu gihe bubahiriza amategeko, amabwiriza, ibyemezo by’ubutegetsi cyangwa ibyemezo by’urukiko, aba akoze icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.
Iyo uwigometse ku buyobozi yari afite intwaro, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu.
Iyo kwigomeka ku buyobozi byakozwe n’abantu benshi batari bafite intwaro kandi batabanje kubijyamo inama, igihano kiba igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitageze ku myaka ibiri.
Iyo kwigomeka ku buyobozi byakozwe n’abantu benshi bitwaje intwaro kandi batabanje kubijyamo inama, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.
Ibihano bivugwa mu gika cya kabiri n’icya gatatu by’iyi ngingo, ntibihabwa umuntu waretse ibikorwa byo kwigomeka akimara kubisabwa n’ubuyobozi iyo nta ruhare yari afite mu buyobozi bw’ibyo bikorwa.
