Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 10 Kanama, Minisiteri y’Uburezi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yamaganye ibintu AFC/M23 yakoze byo gushyira abayobozi mu bigo bitandukanye by’amashuri makuru na za kaminuza bya Leta biherereye mu mijyi ya Goma na Bukavu, mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ibigo bivugwa byahawe abayobozi na AFC/M23 birimo cyane cyane:
Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi rya Goma (ISC/Goma)
Ishuri Rikuru ry’Imyuga y’Ubuvuzi rya Goma (ISTM/Goma)
Ishuri Rikuru ry’Iterambere ry’Icyaro rya Bukavu (ISDR/Bukavu)
Ishuri Rikuru ry’Imyuga y’Ubuvuzi rya Bukavu (ISTM/Bukavu)
Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Goma (ISP/Goma)
Kaminuza ya Leta ya Bukavu (UOB) Hamwe n’andi mashuri makuru menshi yo muri ako gace.
Minisiteri ishimangira ko ibyo byemezo nta gaciro k’amategeko bifite kandi ko nta ngaruka bishobora kugira mu mikorere y’inzego za Leta ya Congo.
Hashingiwe kuri ibi, Guverinoma yizeza abagize imiryango ya za kaminuza ko za komite z’ubuyobozi zemewe n’amategeko zigikomeje imirimo yazo kandi zigifite ububasha bwose bujyanye n’imiyoborere ndetse n’ibijyanye n’amasomo n’ubushakashatsi.
Minisiteri yongera gushimangira ko inzego za Leta zemewe n’amategeko ari zo zonyine zifite uburenganzira bwo gushyira mu myanya cyangwa gukuraho abayobozi b’amashuri makuru na za kaminuza bya Leta.
