Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko igiye kwimura ambasade yayo muri Israel, ikava i Tel Aviv ikajya i Yeruzalemu.
Iki cyemezo cyatangajwe mu itangazo ryo ku itariki ya 03/09/2026, aho RDC yinjiye mu itsinda ry’ibihugu byafashe icyemezo cyo kwimurira ambasade zabyo i Yeruzalemu, itsinda riyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma y’uruzinduko Perezida Félix Tshisekedi yagiriye muri Israel, RDC na Israel byemeje gahunda yo “kwimura Ambasade ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikava i Tel Aviv ikajya i Yeruzalemu.”
Iki cyemezo gifite uburemere bukomeye mu bya dipolomasi, kuko Yeruzalemu ari umujyi w’ingenzi cyane ku Bayahudi, Abakirisitu n’Abayisilamu. Ikibazo cy’imiterere n’ubuyobozi bw’uyu mujyi na cyo kimaze igihe ari kimwe mu bibazo bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Mu 1947, Umuryango w’Abibumbye wari warateganyije ko Yeruzalemu igomba kugira ubuyobozi bwihariye, bitewe n’agaciro gakomeye uwo mujyi ufitiye amadini atandukanye.
Mu 1967, mu gihe cy’Intambara y’Iminsi Itandatu, Israel yigaruriye Igice cy’Iburasirazuba cya Yeruzalemu, icyo gihe cyari kiyobowe na Jordanie. Nyuma yaho, Israel yatangaje ko Yeruzalemu yose ari umurwa mukuru wayo, ariko ibihugu byinshi ndetse n’imiryango mpuzamahanga ntibyemewe ko Igice cy’Iburasirazuba cya Yeruzalemu ari icya Israel.
Mu 2018, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yimuriye ambasade yayo i Yeruzalemu iyikuye i Tel Aviv, iba kimwe mu bihugu bikomeye byafashe uwo mwanzuro. Nyuma yaho, ibindi bihugu birimo Guatemala na Honduras na byo byafashe icyemezo cyo kwimurira ambasade zabyo i Yeruzalemu.
Kwimura ambasade i Yeruzalemu bifatwa nk’ubutumwa bukomeye mu bya dipolomasi, kuko bugaragaza aho igihugu gihagaze ku kibazo cy’uyu mujyi. Iki cyemezo kandi gishobora kugira ingaruka ku mubano wacyo na Israel ndetse no ku buryo kizagira uruhare mu bibazo bya politiki byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
