Ntuzongere guta igihe utegereje Courier: Ngirumpatse General Supply & Trading Ltd yabikemuye

 

Ese ujya umara igihe kinini utegereje kujya gufata cyangwa kohereza courier? Ese ujya ufunga ibikorwa byawe kugira ngo ujye gutanga cyangwa gufata ibyo wohereje? Hari igisubizo cyoroshye kandi cyizewe.

Ngirumpatse General Supply & Trading Ltd yabazaniye serivisi zibafasha kuzigama igihe, amafaranga , binyuze mu kwakira no gutwara courier mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

Iyo ukoresheje serivisi zayo, wirinda gutega inshuro ebyiri kugira ngo ujye gutanga cyangwa gufata ibyo wohereje. Ahubwo wishyura inshuro imwe gusa, bityo ukagabanya amafaranga wakoresha mu ngendo no gukomeza ibikorwa byawe utabanje kubihagarika.

Uretse serivisi za courier, iyi sosiyete inatanga izindi serivisi zo gutuma no guhahira abakiliya aho babikeneye, zirimo:

Kugura ibiribwa (alimentation)

Guhaha ku isoko

Kugura imiti muri farumasi

Gutanga serivisi ku mashuri

N’izindi serivisi zose abakiliya bashobora gukenera

Ngirumpatse General Supply & Trading Ltd ishyira imbere umutekano w’ibyo itumwa. Ibintu byose ihabwa birindwa kandi bigakurikiranwa mu buryo bwizewe kandi bwubahiriza amategeko, kugira ngo abakiliya bagire icyizere cyuzuye.

Byongeye kandi, ibikorwa by’iyi sosiyete bifasha mu guhanga imirimo, cyane cyane ku rubyiruko.

Ku bakeneye izi serivisi cyangwa bifuza amakuru yisumbuyeho, bahamagara kuri:

📞 +250 788 755 854

📞 +250 783 511 234