Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ntibisanzwe!Mu karere ka Bugesera Ihene Yabyaye umuntu [IFOTO].

Mu kagari ka Ramiro mu murenge wa Gashora, mu karere ka Bugesera ihene yabyaye ebyiri, ariko imwe ivukana isura n’imisusire bidasanzwe kuko gifite umutwe usa n’uwumuntu neza neza.

Abaturage bo muri uwo murenge bakimara kumva iyo nkuru biriwe ari urujya n’uruza baza gushungera ihene yavutse ifite umutwe wibumbye bagereranyaga n’uw’umuntu.

Mubyukuri Iyo hene ifite imiterere itangaje yamaze iminota 10 ku isi ihita ipfa, ariko ngenzi yayo yo ikomeza kubaho, ndetse yo na nyina zimeze neza.

Iyo witegereje iyo hene yapfuye ikimara kuvuka, biragoye kuyiha isura nk’iy’ihene, kuko ifite umutwe wibumbye, ndetse benshi niho kuba bakura kuvuga ko ari nk’umwana w’uruhinja barebeye ku munwa udasongoye nk’uw’ihene.

Gusa, amaguru n’ibinono byo usanga ari nk’iby’ihene uretse ko bitakuze, kandi umubiri wose nta bwoya yameze.

Nyiri iyo hene ariwe Nkurunzingoma yavuze ko yabanguriye iyo hene bisanzwe, ndetse ngo igihe yahakaga nta bibazo yagaragaje, kugeza ubwo yabyaraga imwe nzima n’iyo yindi igoye kubonerwa isura.

Yagize ati “iyi hene nayiragijwe n’umuntu kandi nabonye ibyariye amezi asanzwe izindi hene zibyarira, kiriya kintu yabyaye cyari cyabanje kwanga kuza kuko cyari mu kintu kimeze nk’agafuka noneho turakurura tubona kiraje”.

Nkunzingoma avuga ko nta bintu bidasanzwe yigeze agaburira ihene ye, ariko akaba yatangajwe no kubona ikintu yabyaye.

Abaturage bo muri uwo mudugudu wa Rweru ya 1 mu kagari ka Ramiro bibajije byinshi kuri iyo hene yavutse idasanzwe, hari n’abakeka amarozi, abandi bagakeka ibindi nk’uko umwe muri abo Zimurinda Callixte abivuga.

Impuguke mu buvuzi bw’amatungo zivuga ko ibyo biterwa n’uko nyina ibyara iyo hene iba yarabanguriwe ku yo bihuje amaraso hakabaho ibyo bita amacugane, hanyuma itungo rikazavukana ubumuga, ubusembwa, ndetse rikaba ryanapfa ritaramara kabiri ku isi; nk’uko Kayitankore Leonidas ushinzwe ubworozi mu karere ka Bugesera abisobanura.

Ati “ndasaba aborozi kwitondera ibangurira ry’amatungo, biriya biterwa nuko ahagombaga kuzamo igupfa ritaza ahubwo hakaza amazi”

Nubwo hari abakeka ko hari aho iyo hene yaba yarahuriye n’umuntu mu gihe cy’uburumbuke, muganga w’amatungo Kayitankore avuga ko ibyo bidashoboka kuko ihene n’umuntu bidahuje uturemangingo ku buryo byabyarana.

Asaba abaturage ko badakwiye gutangazwa n’ibyabaye cyangwa ngo barebe nabi ba nyir’ihene kuko ibyo bisanzwe bibaho, ahuwo asaba abaturage kwirinda kubangurira amatungo yabo ku zo zihuje amaraso.

Iyi nkuru abantu bakimara kuyumva bacitse ururondogoro batanngira kwibaza ikintu cyaba cyatumye iyo hene ibyara igisa n’umuntu.

Related posts