Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Menya bimwe mu byo twatangarijwe n’umwe mu bantu bakomeje gushyira ibuye rikomeye ku ruganda rwa muzika nyarwanda kugira ngo ukomeze kugera ku rwego rushimishije.

Mu minsi yashize nibwo twabagejejego inkuru y’umuhanzi Kenny Edwin usanzwe uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka  why, My type,  Stay, ndetse n’izindi gusa nyuma y’izo ndirimbo kuri ubu noneho yamaze gusohora indi ndirimbo yitwa you.

Nyuma rero yo kubona uburyo uyu muhanzi akomeje kuzamuka neza mu muziki nyarwanda twagerageje kuganira nushinzwe gukurikirana ibikorwa by’uyu muhanzi ngo atubwire ibanga barimo bakoresha kugirango bakomeze gutanga ibintu bizima.

Mu kiganiro twagiranye na CEO Bishop Manager ufite mu nshingano Bishop entertainment yadutangarije ko ari we uri gufasha uyu muhanzi ndetse n’undi muhanzi umwe aho avuga ko ibi byose abikora kugira ngo akomeze guteza imbere umuziki nyarwanda ndetse no kuzamura abahanzi baba bafite impano zikomeye ariko barabuze ubufasha bwo gukora ibihangano byabo.

Uretse ibyo kandi yanatangaje ko akomeje gushimishwa n’uburyo uyu muhanzi Kenny Edwin ari kuzamura urwego ndetse akaba anavuga ko yatunguwe n’uburyo yakoze ibintu birenze ibyo yari yiteze kuri uyu muhanzi.

Bishop kandi mu kiganiro twagiranye na we yanashimye uruhare rw’itangazamakuru rikomeza gushyira ibuye rikomeye ku ruganda rwa muzika ndetse anasaba abanyarwanda muri rusange gukomeza gushyigikira abahanzi bakizamuka.

Gusa yanasoje asaba abikorera ndetse n’ibigo bitandukanye kuba byaza mu muziki bikabatera ingabo mu bitugu aho yagize ati “nibyo turi gufasha abahanzi mu bikorwa bya muzika gusa turasaba abafite ubushobozi kuza bakadutera ingabo mu bitugu tugakomeza kuzamura umuziki nyarwanda kuko bizafasha igihugu cyacu gukomeza gutera imbere”.

Bishop Manager ufite mu nshingano Bishop entertainment yasabye abantu gufasha abana bafite impano kuko bizafasha igihugu cyacu gukomeza gutera imbere

Kenny Edwin akomeje gushyira itafari ku muziki nyarwanda

Reba hano indirimbo nshya ya Kenny Edwin

Related posts