Umuhanzi DEEKOBOY yatangaje ko yishimiye uburyo abakunzi b’umuziki bakiriye indirimbo ye nshya yise “Akazuba”, indirimbo y’urukundo yavuze ko yanditse afite amarangamutima meza ndetse agamije gutaka ubwiza bw’abakobwa.
Uyu muhanzi yavuze ko “Akazuba” ari indirimbo yuje ubutumwa bw’urukundo, igaruka ku buryo abantu bakundana ndetse n’agaciro umuntu aha uwo yihebeye.
DEEKOBOY yavuze ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyaje mu gihe yari ameze neza mu mutima ndetse afite inspiration ikomeye y’umuziki, ibintu byamufashije gukora indirimbo ifite amagambo akora ku mitima ya benshi.
Yagize ati: “Nashakaga by’umwihariko gutaka abakobwa bose, nkababwira ko ari beza cyane, mbese basa nk’akazuba ko mu museso.”
Uyu muhanzi yavuze kandi ko umurongo umufasha cyane muri iyi ndirimbo ari ugira uti: “Mbona usa n’akazuba kamwe ko mu museso,” kuko yumva usobanura neza urukundo n’ubwiza yashakaga kugaragaza muri iyo ndirimbo.
Nk’uko DEEKOBOY yabivuze, umuntu wese wumva “Akazuba” asigarana amarangamutima y’urukundo ndetse akumva uwo akunda nk’izuba rimurikira ubuzima bwe.
Yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ari ubw’urukundo nyarwo, kandi ko byamushimishije kubona abakunzi be ndetse n’abafana be bakomeje kuyakira neza.
Ati: “Abafana banjye bayikunze cyane. Benshi bagaragaje ko ari indirimbo nziza cyane kandi ibyo biranshimisha cyane.”
DEEKOBOY yanahishuye ko hari indi mishinga myinshi ari gutegurira abakunzi be, asaba abafana gukomeza kumushyigikira kuko ngo hari byinshi bikomeye akibafitiye.
Yasoje asaba abakunzi b’umuziki gukomeza kumushyigikira ku mbuga nkoranyambaga no ku ma-platforms acururizwaho umuziki zirimo Facebook, YouTube, Instagram, Boomplay, Spotify na Audiomack.
Ati: “Ni umuhanzi wanyu DEEKOBOY, ndabakunda cyane.”


UMVA HANO AKAZUBA IKOMEJE KWIGARURIRA IMITIMA YA BENSHI
