“Hari abicwa isi irebera”: Imyigaragambyo y’Abanyamulenge i Bruxelles yasize ubutumwa bukomeye kuri Kinshasa

 

Mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, Abanyamulenge batuye muri icyo gihugu bakoze imyigaragambyo ikomeye igamije kwamagana ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buyobowe na Perezida Félix Tshisekedi. Iyi myigaragambyo yagaragaje uburakari bukomeye bw’abayirimo, bashinja ubutegetsi bwa Kinshasa kugira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje kuvugwa mu bice bya Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko mu Minembwe no mu nkengero zayo.

Abitabiriye iyi myigaragambyo bari bitwaje ibyapa binyuranye byanditseho ubutumwa bukomeye bunenga ubutegetsi bwa Kinshasa. Bimwe muri ibyo byapa byagaragazaga amagambo yamagana Perezida Tshisekedi n’ubutegetsi bwe, bavuga ko bashaka kugaragariza isi ko hari ibyo bita “ubwicanyi n’ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge”, bavuga ko bikomeje mu burasirazuba bwa Congo. Ibi byabereye mu mujyi wa Bruxelles mu rwego rwo gukangurira amahanga kugira icyo akora ku bibazo bavuga ko bimaze igihe.

Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe amakuru aturuka mu burasirazuba bwa RDC akomeje kuvuga ko mu Minembwe no mu bindi bice by’i Mulenge hakomeje imirwano. Amakuru atandukanye akomeza kuvuga ko ingabo za Leta ya Congo (FARDC), ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi, umutwe wa Wazalendo ndetse na FDLR, bakomeje ibikorwa bya gisirikare mu duce dutuwe n’Abanyamulenge. Bivugwa ko ku wa Gatatu no ku wa Kane, imirwano yakomeje mu bice birimo Kalingi, Bidegu, Kalongi na Mikenke.

Hari kandi amakuru mashya avuga ko kuri uyu munsi, indege z’intambara za FARDC zoherejwe mu bice bya Minembwe mu bikorwa bya gisirikare bigamije gukomeza ibyo bitero. Bivugwa ko izo ndege zaturutse i Kalemie, zikaba zagiye mu kirere cy’uduce dutandukanye twa Minembwe, aho imirwano ikomeje kuvugwa.

Iyi myigaragambyo yo mu Bubiligi ije isanga indi myinshi Abanyamulenge baheruka gukorera mu bindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Kenya, aho na ho bagaragazaga ko bamagana ubutegetsi bwa Kinshasa, babushinja kwica abaturage bavuga ko babaho mu kaga k’umutekano muke.

Mu ijwi rimwe, abitabiriye iyi myigaragambyo basabye amahanga n’imiryango mpuzamahanga gukurikirana neza ibibera mu burasirazuba bwa Congo, ndetse bagasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku bivugwa, mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu bice byibasiwe n’intambara.