Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kiyovu Sports bayambuye nakuka yari isigaranye iri gucungiraho muri bino bihe bitoroshye irimo gucamo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira kuri sitade ya Kigali Pele Ikipe ya police FC yahatsindiye Kiyovu Sports ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 8 shampiyona y’u Rwanda.

Ni umukino utari woroshye hagati y’amakipe yombi watangiye isaa 18h00. Mashami Vincent umutoza wa Police FC yari yakaniye cyane ko amanota 10 yarafite utari umusaruro mwiza Kuri Police FC. Kurundi ruhande Kiyovu Sports bashakaga kwitwara neza kugirango barebe ko bahabwa agahimbazamusyi.

Mu buryo bw’imikinire amakipe yombi yatangiye akina neza. Gusa Police FC itanga Kiyovu kwinjira mu mukino, hakiri Kare cyane ku munota wa 16 Bigirimana Abeddy yakoreweho ikosa, umusifuzi ahita atanga penaliti maze Rutahizamu Mugisha Didier ayitera neza, Police FC iba ibonye igitego cya mbere.

Kiyovu Sports ntiyahise icika intege yakomeje kugerageza uburyo butandukanye maze ku munota wa 29 w’umukino ibona igitego cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma kuri penaliti, ni nyuma yaho Ndizeye Samuel yaramaze gukora umupira n’ukuboko.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere Police FC yabonye igitego cya 2 cyinjijwe na Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 45′, ku mupira mwiza yaherejwe na Mugenzi Bienvenue, amakipe ajya kuruhuka ari ibitego 2-1.

Igice cya Kabiri cyatangiye amakipe yombi ubona ko afite inyota yo gushaka ibindi bitego. Ndetse abatoza bokora impinduka zitandukanye nkaho kiyovu Sports yakuyemo Kapiteni Niyonzima Olivier seif wari wagize ikibazo cy’imvune.

Ku munota wa 61′ Police FC yabonye igitego cya 3 cyinjijwe na Mugenzi Bienvenue. Bitewe n’uko yatsinze ikipe yakiniraga umwaka ushize w’imikino Mugenzi ntiyigeze akishimira.

Kiyovu Sports yakomeje kwataka ishaka uko yishyura ariko iminota irangira itabonye ikindi gitego, umukino urangira itsinzi itashye muba Police ku bitego 3-1.

Nyuma yo gutsinda imikino itatu bikurikiranya Police FC ubu iri kumwanya wa 4 n’amanota 13 kurutonde rw’agateganyo rwa shampiyona. Kiyovu Sports yo yahise ijya ku mwanya wa 5 igumana amanota 12.

Related posts