Ku wa Kane, tariki ya 30 Mata 2026, Umugaba Mukuru w’ihuriro AFC/M23, Maj. Gen. Sultani Makenga, yongeye gushimangira ko umutwe ayoboye udafite gahunda yo gusubira inyuma mu rugamba uvuga ko ugamije “kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).”
Ibi yabivugiye mu kigo cy’amahugurwa cya Kanombe giherereye muri teritwari ya Rutshuru, aho hasozwaga icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa cyahabwaga abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakorera mu bice igenzura.
Mu ijambo rye, Makenga yanenze bikomeye ubuyobozi bwa Leta ya Kinshasa, ayishinja guteza igihugu ruswa, ivangura n’imiyoborere mibi byatumye abaturage benshi bahunga, igihugu.
Yagize ati:“Igihugu cyacu cyarangiritse, cyangijwe na Leta ya Kinshasa n’abanyapolitiki bashyize inda zabo imbere, bamunzwe n’ivangura. Mwarahunze bitewe n’abo bantu.”
Yakomeje ashimangira ko AFC/M23 izakomeza urugamba nta gusubira inyuma kugeza igeze ku ntego yayo.
“Urugendo rwo kubohora igihugu cyacu ntiruzasubira inyuma. Tuzakomeza tujye imbere kugeza intego igezweho,”.
Makenga yanahaye umukoro abayobozi bahuguwe, abasaba kujya gushishikariza abaturage gukomeza ibikorwa by’ubukungu no kudahungabanywa n’intambara.
Yagize ati:“Mubwire abaturage batuze, bahinge, borore, bacuruze, ntibahangayike.”
Yanavuze ko abifuza kwinjira mu gisirikare cya AFC/M23 bazahabwa amahugurwa, mu gihe abashaka gusubira mu buzima busanzwe bazoroherezwa.
Mu ruhande rwa politiki, Makenga yagaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi budashaka kumva inzira y’ibiganiro, ahubwo ko bwumva imbaraga gusa, ibintu yavuze ko bituma urugamba rukomeza gukaza umurego.
Yagize ati:“Tshisekedi n’abo bakorana nta kindi bumva keretse imbaraga.”
Aya magambo agaragaza ko AFC/M23 ikomeje gufata inzira ya gisirikare nk’ingenzi mu kugera ku mpinduka ishaka muri RDC.
Umutwe wa M23 watangiye kumvikana cyane mu 2012, uvuga ko uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga ko bahohoterwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Nyuma yo gutsindwa mu 2013, abarwanyi bawo bahungiye mu bihugu bituranye, ariko mu 2021 bongera kugaragara mu mirwano ikomeye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu bihe bya vuba, M23 yishyize hamwe n’ihuriro rya politiki n’igisirikare rya AFC (Alliance Fleuve Congo), rigamije guhuza imitwe itandukanye ihanganye na Leta ya Kinshasa.
Iri huriro rivuga ko rifite intego zirimo kurwanya ivangura n’akarengane, gushyiraho imiyoborere yegereye abaturage no gushaka umutekano urambye mu burasirazuba bwa RDC.
Ijambo rya Makenga rije mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa RDC, aho AFC/M23 ikomeje kwigarurira ibice bimwe na bimwe, mu gihe Leta ya Kinshasa nayo iri gushaka uburyo bwo kuyihashya binyuze mu gisirikare no mu nzira za dipolomasi.
Ibi bituma ejo hazaza h’iki gihugu gikomeza kuba mu gihirahiro, hagati y’imbaraga za gisirikare, ibiganiro bya politiki n’inyungu z’ibihugu byo mu karere.
Muri rusange, ubutumwa bwa Maj. Gen. Sultani Makenga bushimangira ko AFC/M23 yiyemeje gukomeza urugamba nta gusubira inyuma, mu gihe igisubizo kirambye ku bibazo bya RDC kigikomeje gushakishwa hagati y’intambara n’ibiganiro bya politiki.
