Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Kigali: Indaya zahangayikiye ko zigiye gukurwa amata ku munwa.

Nubwo uburaya mu Rwanda atari akazi kemewe ariko gakorwa, abakarimo usanga bavuga bashize amanga, bumva ko batabangamirwa mu kubona abakiliya kuko bo babifata nkakazi kabatunze.

Abakobwa bicuruza usanga ahanini abashushubikanywaga ari abahagararara ku mihanda no ku tubari [indaya ziciriritse] ariko ntibabura gukomeza akazi cyane cyane abatuye mu mujyi no mu nkengero zawo.

Mu myaka yashize higeze kuvugwa byinshi ku bibabazo  biterwa n’indaya ,nko muri 2017 Mu kuvuguta umuti wo guca uburaya, Leta yatekereje undi muvuno; maze Minisiteri y’Ubutabera ishyikiriza Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, umushinga w’itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, urimo no kurwanya uburaya haherewe ku bazicuruza n’abazigura.

Muri uwo mwaka Uwo mushinga w’itegeko watowe n’Abadepite, uteganya ko noneho abakiliya b’indaya aribo bagiye guhagurukirwa bakajya bahanwa.

Icyo gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera wari ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yabwiye abadepite ati “Uwaguraga indaya ntabwo yahanwaga ni cyo cyatumye tuvuga tuti reka duhangane n’abagura turebe ko bitazagabanya abigurisha.”

Nubwo itegeko ritaratorwa, indaya zatangiye gushya ubwoba ko zigiye kubura abakiriya nubwo zivuga iryo tegeko nirinatorwa abarishyira mu bikorwa bitaborohera.

Umutoni wicururiza i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge yabwiye IGIHE ko yumvise ibyo uwo mushinga ariko akawubona nk’uje kumubuza icyashara ahubwo akumva uburaya bwakwemerwa n’amategeko.

Yagize ati “Urumva ari iyihe ndaya yashyigikira iryo tegeko rihana abakiliya bacu? Ahubwo se baretse tugasora aho kugira ngo twicwe n’inzara?”

Mugenzi we, utuye mu Murenge wa Gitega uvuga ko amaze imyaka umunani yicuruza, ati “ Ibyo ntitubishyigikiye na gato ahubwo se bazajya bamenya gute ko umuntu ari indaya cyangwa bamuguze? Keretse niba bazajya baza bakinjira no mu byumba byacu, ubwo se tubiretse tukajya gusabiriza mu mihanda abana bacu bakicwa n’inzara ni byo bizaba ari byiza kurusha uko twari tubayeho?”

Indaya usanga zihagazeho zikumva ibyo zikora ari nk’akazi nk’uko umufundi azindukana umwiko n’imbaho y’amazi, zo zishyira imbere igitsina; haracyari inzira ndende y’ubukangurambaga mu kuzishishikariza kubusohokamo.

Kuri ubu zimwe muri izo ndaya zituye mu duce twavuze haruguru zatangiye kwibaza ubuzima bwakurikiraho ziramutse zifungiwe cyangwa zihagaritswe.

Related posts