Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Kavange yashyize hanze indirimbo igaragaza ikandamizwa abakire bakorera abakene

 

 

Umuhanzi nyarwanda Kavange Sabin ukorera umuziki mu gihugu cy’Ubufaransa yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Pesa’ mu rwego rwo kugaragaza akarengane (Ikandamizwa) abakire bakorera abakene bashaka kubanyaga na duke bifitiye kugira ngo bakomeze bahere munsi y’ibirenge byabo, akanagira inama abantu kudashaka amafaranga babikoreshejwe n’umujinya n’agahinda kuko bikujyana mu ngeso mbi.

Kavange umaze kwamamara mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Again, Yummy’ n’izindi zitandukanye dore ko nawe amaze igihe kininin akora umuziki, yagarukanye indi ndirimbo ye nshya yise ‘Pesa’ akoze nyuma y’igihe asa n’uhuze cyane. Pesa ni indirimbo avuga ko yahimbye agira ngo agaragaze ikandamizwa abakire bakorera abakene bashaka kubacuza utwabo ngo hato badatera imbere bakaba babacaho.

Kavange yabwiye Kglnews ko mu gukora iyi ndirimbo yakoresheje uburyo bwo kuzimiza yifashisha inkuru y’umuhungu wakundanga n’umukobwa ariko bakaza kumumutwara bitewe n’ubushobozi bwe bucye, akomeza yerekana uburyo uwo musore yakoreshaga uburyo bwose bushoboka ngo abashe kubona bwa bushobozi. Muri iyi ndirimbo kandi yifashishije uyu musore yerekana uburyo umuntu ashobora gushakisha amafaranga n’umujinya mwinshi agashobora kwisanga yagiye mu nzira mbi zirimo kuyabona ayibye byose ubiterwa no gushaka kubona amafaranga mu gihe gito gishoboka kandi byoroshye.

Muri iyi ndirimbo kandi agaragaza ko bishoboka ko umuntu ashobora gukora buhoro buhoro ukagenda azamuka kandi akagera kuri bwa butunzi yahoze wifuza, akongera kwerekana ko uwo witaga umukunzi wawe wagiye atari uwawe kandi ko burya na we aho yagiye atahiriwe.

Yagize ati “Igitekerezo ukuntu cyaje…mba mvuga agahinda k’umusore ufite ibyo yambuwe kubera ubukene. Mbese ni nko kwerekana ikandamizwa umukire akorera umukene, ibyo ufite byose bagashaka kubikunyaga kugira ngo ukomeze kujya hasi kubera ko ngo bitagukwiriye.” “Nerekanamo umuhungu arimo kurwana no kugira ngo na we agire amafaranga…Iyo wirukanse cyane kugira ngo ugire amafaranga byihuse kubera umujinya w’ibikubayeho hari igihe wisanga wagiye mu ngeso mbi kubera ko urashaka ubukire bwihuse.”

Kavange avuga ko impamvu yari amaze igihe atagaragara cyane mu muziki yabitewe n’uko yagira ngo abanze atunganye indirimbo ze zose kugira ngo yuzuze umubare w’izigomba kujya kuri album ye ya mbere kuri ubu ari gutegura uburyo bwo kuba yayimurika ku mugaragaro kimwe mu bintu abakunzi be bagomba kwitega muri uyu mwaka. Avuga ko ibikorwa byo kuyimurika azabitangirira mu mujyi wa Nante, Paris, Lille na Bruxelle akazabisoreza mu Rwanda umwaka utaha dore ko ari gutegenya ko bizatangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2024.

 

Uyu muhanzi avuga ko yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba akiri mu mashuri yisumbuye hagati y’umwaka wa 2001 na 2002, atangira asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi cyane cyane akibanda ku z’itsinda rya Westlife nyuma aza gutangira guhimba indirimbo, imivugo, n’ikinamico bye gusa ibi byose akabikora adatekereza kuba yazabishyira hanze dore ko ikoranabuhanga ryari rikiri hasi cyane. Kugeza ubu ari akaba afite impamyabumenyi mu bijyanye n’imibanire y’abantu (Sociology).


Reba hano indirimbo ya Kavange yise ” Pesa”

Related posts