Imirwano yongeye kubura i Mulenge!FARDC n’abo bafatanyije bagabye ibitero, MRDP-Twirwaneho itangaza ko yabasubije inyuma

 

Amakuru aturuka mu misozi miremire ya Mulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo avuga ko mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kabiri hagabwe ibitero mu duce dutuwe n’Abanyamulenge, cyane cyane mu mihana ya Bidegu, Gakenke ndetse no mu tundi duce twegereye.

Bivugwa ko ibyo bitero byagabwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, umutwe wa Wazalendo ndetse n’inyeshyamba za FDLR. Iri huriro bivugwa ko ryari rigamije kugaba ibitero mu bice bivugwa ko bituwe n’Abanyamulenge, hagamijwe kubirukana cyangwa kubangiriza.

Ku rundi ruhande, umutwe wa MRDP-Twirwaneho watangaje ko wahise utabara, ugatangira gusubiza inyuma iri huriro ry’ingabo n’imitwe bivugwa ko yagabye ibyo bitero. Amakuru akomeza avuga ko imirwano irimo gukomeza muri aya masaha, aho FARDC n’abo bafatanyije bivugwa ko batangiye gusubira inyuma berekeza mu gace ka Point Zero.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku munsi w’ejo bivugwa ko MRDP-Twirwaneho yigaruriye centre ya Mikenke, iherereye muri teritwari ya Mwenga, igice cyari kimaze igihe kigenzurwa n’ingabo za FARDC, Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi.

Kugeza ubu, nta mibare yemejwe y’abaguye cyangwa abakomeretse iratangazwa n’impande bireba, ndetse nta n’itangazo rya FARDC cyangwa izindi nzego bireba rirashyirwa ahagaragara kugira ngo hamenyekane uko ibintu bihagaze.

Abaturage bo muri utu duce bavuga ko bafite impungenge zikomeye z’umutekano, bamwe bakaba batangiye guhungira mu bice bifite umutekano ugereranyije, mu gihe ibikorwa by’imirwano bikomeje kumvikana mu misozi ya Mulenge.

Amakuru akomeje gukurikiranwa kugira ngo hamenyekane ishusho nyayo y’ibibera muri ako karere.