Urukiko rwa Gisirikare rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwakatiye igihano cyo gupfa umukoloneli wahamijwe uruhare mu iyicwa ry’impuguke ebyiri z’Umuryango w’Abibumbye (Loni).
Mu rubanza rwa mbere rwabaye mu mwaka wa 2022, Colonel Jean de Dieu Mambweni yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 azira kudatabara abantu bari mu kaga no kutubahiriza amabwiriza yahawe.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwajuririye icyo cyemezo, buvuga ko yari afite uruhare rukomeye kurushaho muri ibyo bikorwa.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rw’i Kinshasa rwanzuye ko Col. Mambweni ahamwa n’icyaha cy’intambara cyo kwica abantu, kubera ko yari mu bateguye kandi bayoboye iyicwa ry’izo mpuguke, maze rumukatira igihano cyo gupfa.
Congo ntiyigeze ishyira mu bikorwa igihano cy’urupfu kuva mu 2003, bivuze ko mu bikorwa icyo gihano gihinduka igifungo cya burundu.
Impuguke za Loni Zaida Catalan, wari ufite ubwenegihugu bwa Suwede na Chili, na Michael Sharp, Umunyamerika, bakoraga iperereza ku bwicanyi bwakorewe abantu benshi muri Kasai.
Ku wa 12 Werurwe 2017, nibwo abarwanyi bo mu mutwe wa Kamuina Nsapu babarasiye hafi y’ahitwa Moyo-Musila. Imirambo yabo yabonetse nyuma y’iminsi 16.
Uru rubanza rw’ubujurire rwahamije abaregwa 54 ibyaha by’intambara n’ubwicanyi, bahabwa igihano cy’urupfu, ugereranyije na 49 bari bakatiwe iki gihano mu rwego rwa mbere.
Mushiki wa Catalan, Elizabeth Morseby, yabwiye Reuters ko bishimiye icyemezo cy’urukiko cyemeje ko habaye umugambi mubisha wo kwica izo mpuguke za Loni.
Yagize ati: “Ibi birerekana ko Zaida na Michael batari abantu baguye mu gitero cy’ubugizi bwa nabi cy’akajagari gusa.”
