Ubuhuza bwa Afurika bwemeye ko inzira y’amahoro muri RDC ikiri ndende kubera imbogamizi zikomeye

Ku wa Mbere tariki ya 8 Kamena 2026, i Lomé muri Togo habereye inama yo ku rwego rwo hejuru yayobowe na Perezida wa kiriya gihugu, Faure Essozimna Gnassingbé, mu rwego rwo kurebera hamwe intambwe zimaze guterwa kugira ngo amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aboneke.

Iyi nama yahuje abahuza bashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), abahagarariye imiryango irimo AU, Umuryango w’Abibumbye, uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), uw’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS), uw’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) ndetse na Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC).

Aba bose basuzumye ibikorwa byakozwe mu mezi atandatu ashize, banarebera hamwe icyakorwa kugira ngo inzira y’amahoro irusheho gutera imbere.

Perezidansi ya Togo yatangaje ko iriya nama yashimye intambwe imaze guterwa mu guhuza no gutunganya uburyo ubuhuza bwa Afurika bukoramo.

Perezida Faure Gnassingbé yavuze ko kuva muri Mutarama 2026 hari byinshi byakozwe mu gushyiraho gahunda no kunoza imiterere y’ubuhuza, ibintu byafashije kongera imikoranire hagati y’abafatanyabikorwa batandukanye.

Yavuze ko kandi habayeho gutera intambwe mu gushimangira uruhare rwa Afurika mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse no mu guhuza ibikorwa byari bimaze igihe bikorwa mu buryo butatanye.

Icyakora n’ubwo ibyo byagezweho, ibiganiro byabereye i Lomé byagaragaje ko urugendo rugana ku mahoro arambye rukiri rurerure.

Imbogamizi ya mbere yagarutsweho ni uko hakiri ikibazo cyo guhuza neza inzira zitandukanye z’ubuhuza.

Mu myaka yashize, ikibazo cya RDC cyagiye gikurikiranwa n’inzira nyinshi z’ibiganiro birimo ibya Luanda, ibya Nairobi, ibya Doha n’ibya Washington.

Nubwo hari intambwe zimaze guterwa mu guhuza izi nzira z’ibiganiro, inama yagaragaje ko hakenewe imbaraga nyinshi kugira ngo izo gahunda zose zikore zifite icyerekezo kimwe.

Ikindi kibazo cyagaragajwe ni icy’icyizere gike hagati y’impande zifitanye amakimbirane.

Abitabiriye inama bavuze ko kubaka no gusubiza icyizere hagati y’abarebwa n’iki kibazo bikiri kimwe mu bintu by’ingenzi bizagena niba inzira y’amahoro izatanga umusaruro cyangwa itazawutanga.

Inama yanagaragaje ko ikindi kibazo gikomeye gihari ari ikijyanye no gushyira mu bikorwa imyanzuro n’amasezerano agenda afatwa.

Mu rwego rwo kubikemura, hafashwe icyemezo cyo gutegura mu minsi 15 iri imbere gahunda y’ibikorwa izagaragaza uburyo imyanzuro yafashwe izashyirwa mu bikorwa ndetse n’inshingano za buri ruhande.

Abitabiriye iyi nama banashimangiye ko hakenewe kongera ihuzabikorwa hagati y’Ibiro by’Umuhuza wa AU, Akanama k’Abahuza, Komisiyo ya AU n’izindi nzego bireba, kugira ngo ibikorwa by’amahoro birusheho gutanga umusaruro.

Perezida Gnassingbé yavuze ko n’ubwo hari imbogamizi zikigaragara, hakiri icyizere cyo kugera ku mahoro kubera ubushake buri kugaragazwa n’impande zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Yashimangiye ko ubutumwa yahawe na AU buzakomeza gukorwa “mu kwicisha bugufi, ubudacogora n’ubushake”, mu gihe hashakishwa ibisubizo birambye byagarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Iyi nama y’i Lomé yagaragaje ko nubwo ubuhuza bwa Afurika bumaze gutera intambwe ishimishije mu kwiyubaka no kwihuza, ikibazo nyamukuru gisigaye ari uko izo mbaraga zahinduka ibikorwa bifatika ku rw’ubutaka, aho umutekano n’amahoro bikigoye kugerwaho mu buryo busesuye.