Ibihugu bikomeye byahagurukiye intambara yo muri Congo, abasivile basabwa kurindwa byihutirwa

 

America n’itsinda ry’ibihugu rikurikiranira hafi ibibera mu Karere k’Ibiyaga Bigari (International Contact Group for the Great Lakes – ICG) byatangaje ko bihangayikishijwe n’intambara ziri mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’ingaruka izo ntambara zigira ku karere, bisaba impande zihanganye kuzihagarika.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu itangazo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasohoye, nyuma y’inama yahuje Ububiligi, Denmark, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Ubuholande, Sweden, Ubusuwisi, Ubwongereza na America yabaye ku wa 21-22 Gicurasi 2026.

Muri iryo tangazo, ICG igizwe n’ibyo bihugu, yavuze ko ishimira umuhate wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar n’Umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Faure Gnassingbé, usanzwe ari Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, mu gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Yagize iti: “ICG ishima intambwe yagezweho bigizwemo uruhare n’amasezerano ya Washington, yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo ndetse n’aya Doha, hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23.”

Ibi bihugu byasabye ko impande zihanganye zakubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano kugira ngo inzira y’intambara iveho burundu.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti: “ICG isanga inzira ya gisirikare idatanga igisubizo cy’intambara. Impande zose zihanganye zigomba kurinda abasivile no kubahiriza amategeko mpuzamahanga.”

America n’ibyo bihugu kandi byasabye guhagarika ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote mu bikorwa byibasira abasivile ndetse n’ibindi bikorwa bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Rigira riti: “ICG yamaganye uguhutaza bikomeye amategeko mpuzamahanga. Hakenewe byihutirwa uburyo bwo gutabara abaturage, gutanga impuruza no gushyiraho ibikorwaremezo bifasha abaturage.”

Byongeye gushimangira ko ibiganiro bya politiki ari byo byonyine bishobora gutanga umuti urambye w’iki kibazo kimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibi bihugu byanasabye ko imirwano ihagarara, ibikorwa byo kurengera ikiremwamuntu bikongerwa, ndetse n’ikibuga cy’indege cya Goma na Kavumu bikongera gufungurwa kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bibashe kugera ku baturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

ICG yasabye kandi impande zihanganye gushaka uburyo bwo gukemura ikibazo cya Ebola ikomeje kwiyongera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.