AFC/M23 yanyomoje amakuru yo kwamburwa uduce 8, ivuga ko “ari ibihuha by’abashyigikiye Kinshasa”

 

Umutwe wa AFC/M23 wamaganye amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byegereye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byavugaga ko ingabo zayo zambuwe uduce umunani two muri Teritwari ya Masisi n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) rifatanyije n’imitwe ya Wazalendo.

Ku wa Gatanu, ikinyamakuru ACTUALITE.CD cyatangaje ko FARDC hamwe na Wazalendo bafashe agace ka Kabobi kari gasanzwe kagenzurwa na AFC/M23.

Mbere y’aho, ibindi bitangazamakuru byegereye Leta ya Kinshasa na byo byari byatangaje ko AFC/M23 yatakaje agace ka Kinigi gaherereye muri Teritwari ya Masisi, ndetse ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje gusatira agace ka Rubaya kazwiho kugira umutungo mwinshi w’amabuye y’agaciro.

AFC/M23 ariko yahakanye ayo makuru, ivuga ko nta duce yambuwe nk’uko biri kuvugwa.

Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Ngarambe Manzi Willy, abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko amakuru akomeje gukwirakwizwa avuga ko AFC/M23 iri gutakaza ibice ari ibihuha.

Yagize ati: “Mwaduteye mwishyize hamwe, ariko muzatatana mufite ubwoba. Inzozi zanyu zapfubye zitaranatangira. Ikinyoma kibashyigikiye kizagwa, kandi amahoro azongera kuganza muri Congo.”

Amakuru ava muri ako gace avuga ko kugeza mu masaha ya nyuma yo ku wa Gatanu, AFC/M23 yari igikomeje kugenzura uduce twa Kinigi na Kibabi, ibintu binyuranye n’ibimaze iminsi bitangazwa n’ibitangazamakuru bimwe byo muri Congo Kinshasa.