Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Gisagara: Isuku mu bwiherero rusange iragerwa ku mashyi

Abacururiza mu isoko rya Gisagara, riherereye mu Karere ka Gisagara, baravuga ko batamenya icyo batangira amafaranga bacibwa y’isuku, ngo kuko mu bwiherero bw’iri soko hahora umwanda ukabije,ushobora kuzabatera indwara ziterwa n’umwanda.

Aba bacuruzi ndetse  n’abaza kurihahiramo bavuga ko kuba bishyura amafaranga ijana nk’ikiguzi cyo kujya mu bwiherero bw’iri soko ntacyo bibatwaye, gusa bakaba bavuga ko ikibateye ubwoba ari umwanda wo muri ubu bwiherero ukabije, ibintu bavuga ko bishobora no gukururira indwara zitandukanye ababujyamo, kandi amafaranga batanga yagakwiye kwishyurwa ababukorera isuku, ibintu bituma bibaza icyo batangira ayo mafaranga.

Aba baturage bakaba bifuza ko amafaranga batanga abayahabwa bajya bakora icyo yatangiwe, iri soko rikagira isuku n’ubwiherero ntibukomeze gutumamo amasazi

Umwe mu bacururiza muri iri soko yagize ati: “Kandi n’ubundi nta n’isuku inahari, nyirasuku turamwishyura, nyuma akanatwishyuza hariya, twishyura nk’abacuruza hano, twebwe ubungubu twiriwe hano mu isoko turiyongoza tukajya hariya ku giturusu hirya hariya, tuba twasoze ijana twiriwemo aha rya kanyesuku, hariya muri tuwarete umwanda urahari, twayobewe impamvu batwaka ijana kandi isazi zituma.”

Undi yagize ati: “Biratubangamiye, tuba dufite ubwoba ko dushobora kuhandurira indwara zitandukanye, icyo twifuza ni uko ikibazo cyacyemuka, tukajya tujyamo nk’uko twishyura nyirasuku, agakora isuku tukajyamo kuko tuba twamwishyuye. Turasaba ko abayobozi bareba iby’isuku, kandi batwigisha n’isuku mu ngo zacu, nabo bakore amasuku.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, avuga ko nyuma yo gukemura ikibazo cyo kubuvidura ubu bwiherero bwari baranuzuye n’icy’isuku nke ibugaragaramo nacyo kiri kurebwaho kugira ngo gikemuke.

Yagize ati: “Batugejejeho icyifuzo cyabo, natwe turanakibona kuko ubwiherero bwaribumaze kuzura tubikoraho na komite nyobozi, amafaranga aratangwa buravidurwa, ariko noneho igikurikiyeho ni ikijyanye n’isuku ikwiriye kuhaba, ni byo rwose natwe turabizi, turakurikirana kampani ikora isuku ku buryo uko batanga amafaranga bagomba no kugira isuku nziza, turabikurikirana rwose ku buryo nta kibazo biza guteza, kuko isuku ni isoko y’ubuzima natwe turabyemera.”

Imibare y’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ,igaragaza ko abasaga 32% by’abatuye mu Karere ka Gisagara bituma ku gasozi, bikaba bigira uruhare rukomeye ku kongera umubare w’abarwaye indwara zikomoka ku mwanda zirimo inzoka zo mu nda aho iyi mibare kandi igaragaza ko muri aka Karere abarwaye inzoka zo mu nda bangana na 14% by’abagatuye.

Abaturage barinubira umwanda ukabije  ugaragara mu bwiherero bw’isoko rya Gisagara
Isuku mu bwiherero rusange iracyari ingutu

Nshimiyimana Francois i Gisagara

WWW.KGLNEWS.COM

Related posts