Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Emmy, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Data Watwese”, agarukamo ku kwizera Imana no kuyiringira mu bihe bikomeye. Avuga ko igitekerezo cyo kuyikora cyaturutse ku kibazo gikomeye yahuye na cyo, nyuma akabona igisubizo binyuze mu gusenga.
Emmy avuga ko yahuye n’ikibazo yumvaga adashobora gukemura ku giti cye, ndetse ko nta muntu yari afite wo kumufasha kukivamo. Icyakora, nyuma yaje kubona igisubizo mu buryo atari yiteze, bituma arushaho gusobanukirwa n’agaciro ko kwiringira Imana.Yagize ati: “Igitekerezo cyaturutse igihe nabonaga mu by’ukuri mfite ikibazo gikomeye ntashoboraga gukemura njyenyine, nta muntu n’umwe wagufasha, ariko kigakemuka mu buryo njyewe ubwanjye ntatekerezaga, binyuze mu gusenga. Bityo nsanga Imana ari Umubyeyi.”
Ni muri urwo rwego yahisemo gukora indirimbo “Data Watwese”, kugira ngo asangize abandi ubutumwa yakuye muri ubwo burambe, anibutse abantu ko badakwiriye gutakaza icyizere igihe bahuye n’ibigeragezo.
Iyi ndirimbo irimo inyikirizo igira iti: “Data Watwese mwiza uhoraho”, igaragaza Imana nk’Umubyeyi uhoraho kandi ubera ubuhungiro abayiringira.Emmy avuga ko ubutumwa nyamukuru yashakaga kugeza ku bakunzi b’umuziki we ari ukubibutsa ko Imana ari Umubyeyi w’abayizera, bityo bakaba badakwiriye gucika intege mu bihe bikomeye.
Ati: “Ubutumwa nifuje gutanga ni ukwibutsa abantu ko Imana ari Data. Uwizeye Imana ntaba ari impfubyi. Ikindi, ni ukwibutsa abantu ko nta kindi wakora ufite cyaruta kwizera no kwiringira Imana.”Yongeyeho ko yifuza ko buri wese uzumva iyi ndirimbo azirikana ko Imana ari Umubyeyi w’abantu bose.
za 2025
Nubwo Emmy yatangiye gushyira hanze indirimbo ze ku giti cye mu mpera za 2025, avuga ko umuziki yawutangiye kera, ubwo yaririmbaga muri korari zitandukanye zo mu Rwanda.Avuga ko yagize amahirwe yo gukorana na korari zitandukanye, ndetse ko mbere yo gutangira kuririmba nk’umuhanzi ku giti cye, yahimbaga indirimbo akaziha abandi bahanzi na korari kugira ngo baziririmbe.
Yasobanuye ko icyamuteye gufata icyemezo cyo gukora umuziki ku giti cye ari uko yumvise umuhamagaro w’Imana umusaba gutangira uwo murimo.Ati: “Nafashe icyemezo cyo kuba umuhanzi kubera ko nasuwe n’Umwuka w’Imana ukanyemeza kubikora.”
Emmy avuga ko nubwo gukora umuziki ari umurimo akunda, ahura n’imbogamizi zitandukanye, zirimo ubushobozi bw’amafaranga n’ingorane zo kugeza ibihangano bye ku bitangazamakuru bitandukanye.Yagize ati: “Ikintu cyangoye kurusha ibindi nkora iyi ndirimbo ndetse n’izindi zose ni ubushobozi, kuko mu by’ukuri birahenze ku bijyanye n’amikoro.”
Akomeza avuga ko guhuza ibikorwa bya muzika n’ubuzima busanzwe na byo bitoroshye. Icyakora, avuga ko izo mbogamizi zamwigishije gukomeza guhatana no kudacika intege, kuko hari abandi bahanzi banyuze mu bihe nk’ibyo bagakomeza gukora bakagera ku ntego zabo.
Ku rundi ruhande, Emmy avuga ko hari byinshi amaze kugeraho abikesha umuziki, ariko ko ikimushimisha cyane ari uko wamufashije gukura mu mwuka no mu bugingo.Yemeza ko intego ye nyamukuru ari ukugera ku bantu abagezaho ubutumwa bwa Yesu Kristo no guhumuriza imitima y’abafite agahinda.
Emmy avuga ko agifite indirimbo nyinshi ateganya kugeza ku bakunzi be, ndetse ko hari n’ibindi bikorwa binini biri gutegurwa, abakunzi be bakazabimenyeshwa mu gihe kiri imbere.Yavuze ko ashobora gushyira hanze indi ndirimbo igihe azaba abishatse, asaba abakunzi be gukomeza kwihangana no kwizera ko hari ibyiza biri imbere.
Mu butumwa agenera abakunzi be, Emmy yabasabye gukomeza kwizera Imana muri byose, bakirinda kwishingikiriza ku bindi bintu aho kwishingikiriza kuri Kristo.Yagize ati: “Ubutumwa nagenera abakunzi banjye ni uko bakomeza kwizera Imana muri byose. Nta kindi bakwiriye gushingiraho, ahubwo bishingikirize kuri Kristo. Mb asaba kuba hafi yanjye no kurushaho gufatanya gusenga Imana.”
Indirimbo “Data Watwese” ni kimwe mu bihangano Emmy yifashishije mu gusangiza abantu ubuhamya bwe, abibutsa ko no mu bihe bikomeye badakwiriye gutakaza icyizere, ahubwo ko bakwiye gukomeza gusenga no kwiringira Imana.
Reba hano indirimbo nshya “Data Watwese” ya Emmy
