Drone ya FARDC yahushije abasirikare ba M23 i Nyiragongo, abaturage basigara mu gihirahiro

 

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026, zagabye igitero cya drone mu gace ka Muja, gaherereye muri Teritwari ya Nyiragongo, ahari abasirikare b’umutwe wa AFC/M23.

Iki gitero cyabaye mu masaha ya saa saba z’igicamunsi, aho urusaku rw’igisasu cyarashwe n’iyo drone rwumvikanye no mu bice bitandukanye by’umujyi wa Goma, ibintu byateye impungenge abaturage benshi.

Amakuru kglnews yamenye avuga ko iyo drone yaturutse mu bice bya Rugari, ikaba yari igambiriye kurasa abasirikare ba AFC/M23 bari ku burinzi muri aka gace ka Muja. Gusa amakuru ava aho byabereye avuga ko icyo gitero nta musirikare n’umwe cyahitanye cyangwa ngo gikomeretse.

Abaturage bo muri utu duce bavuga ko bakomeje kuba mu gihirahiro no mu bwoba, bitewe n’uko ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwiyongera umunsi ku wundi, cyane cyane ibitero bikorwa hifashishijwe drone.

Ku wa Kane kandi, FARDC yongeye kugaba ikindi gitero cya drone mu gace ka Kalenga, muri Teritwari ya Masisi, aho bivugwa ko cyahitanye abaturage b’abasivili. Aya makuru yemejwe na Lawrence Kanyuka uvugira AFC/M23, abinyujije ku rubuga rwe rwa X.

Ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukaza umurego hagati y’impande zihanganye bikomeje guteza impungenge abaturage bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane abatuye mu bice biberamo imirwano cyangwa bigenzurwa na AFC/M23.

Mu matangazo AFC/M23 imaze iminsi isohora, uyu mutwe uvuga ko uzakomeza gukora ibishoboka byose mu rwego rwo kurinda abaturage no kubungabunga umutekano mu bice ugenzura, nubwo ibitero bya FARDC bikomeje kwiyongera.