Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo aravuga ko abarwanyi ba AFC/M23 bafatanyije n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho bakomeje kwagura ibice bagenzura muri Teritwari ya Fizi, nyuma yo gufata agace gahana imbibi n’Intara ya Maniema.
Amakuru yatangiye gukwirakwira ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama 2026, avuga ko abo barwanyi bageze muri Segiteri ya Lulenge, agace gafite umwihariko wo kuba gahana imbibi na Teritwari ya Kabambare yo mu Ntara ya Maniema.
Nk’uko amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abasesenguzi b’umutekano babitangaza, MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 bivugwa ko bafashe uduce twa Kabanju, Gitumba, Sara n’utundi duce tuhakikije two muri Lulenge.
Ibi byabaye mu gihe iyo mitwe isanzwe igenzura ibice birimo Minembwe, Mikenke, Rwitsankuku, Point Zero, Gipupu Kwa Mulima n’ahandi, ibintu byerekana ko ikomeje kwagura ibirindiro byayo muri Kivu y’Amajyepfo.
Kugera kwa AFC/M23 na Twirwaneho muri Lulenge bifatwa nk’intambwe ikomeye, kuko aka gace gahana imbibi n’Intara ya Maniema. Ibi bishobora gutuma ibikorwa by’intambara byagukira no muri iyi ntara, ikaba yaba ibaye iya gatatu intambara yinjiyemo nyuma y’imyaka itanu ibera muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
