Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Byakomeye! Umuyobozi w’ umurenge yatawe muri yombi akekwaho kwaka ishimishamubiri umwana w’ umuhungu kubera ikintu yari yaramusezeranyije

 

 

Umugabo witwa ,Ndagijimana Frodouard, wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Mbogo wo mu Karare ka Rulindo yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’ umuhungu wo mu Mujyi wa Kigali.

Aya makuru yemejwe n’ urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha,RIB , kuri uyu wa kabiri tariki 31 Ukwakira, ko Ndagijimana Frodouard yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bitanu, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro.

Uru rwego rw’Ubugenzacyaha, rukurikiranye kuri uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wo muri Rulindo, ibyaha birimo kandi gusaba ishimishamubiri.

Akurikiranyweho kandi icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atabyemerewe, gukora inyandiko mpimbano,Amakuru avuga ko umwana w’umuhungu w’imyaka 15 akekwaho gusambanya, yabanje kumwizeza ko azamuhindurira amazina ari mu irangamimerere.

Related posts