Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Biratangaje , Gen. Maj. wari washyizweho ngo arwanye M23 urugamba rwamukomeranye ata imodoka akizwa n’ amaguru karahava( soma byinshi kuri iyi nkuru)

Nta minsi ishize igisirikare cya Congo FARDC gikoze amavugurura nibwo zashyizeho Generali mushya ushinzwe kurwanya umutwe wa M23 , kugira ngo bayikure mu biganza uduce imaze kwigarurira.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Kamena 2022, nibwo habayeho ugukozanyaho gutunguranye hagati y’ abarwanyi ba M23 n’ ingabo zari zirinze Komanda wa Socola 2Gen Maj Cirimwami Peter biba ngombwa ko ata imodoka yo mu bwoko bwa Jeep yari yajemo ahunga n’ amaguru imodoka isigaranwa n’ abarwanyi ba M23.

Uku gukozanyaho kwabereye mu gace ka Kabindi , muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru nk’ uko Ikinyamakuru Goma 24 cyabyanditse.

Amakuru avuga ko ubwo iyi nkuru yari imaze gusakara abenshi batangiye kwita Gen Curimwami umugambanyi , hari n’ abakomeje kwemeza ko ashobora kuba akorana n’ umutwe wa M23.

Gen Cirimwami yakunze kunengwa na benshi mu bayobozi be bamushinja kugaragaza imbaraga nke mu rugamba ahanganyemo na M23.

Ibi byanatumye mu minsi ishize Gen Mbala Munsense Komanda mukuru wa FARDC yohereza Gen Maj Chiko Tshitambwe Jerome ku rugamba mu rwego rwo gufasha Gen Cirimwami babonaga bisa naho guhangana na M23 byamunaniye.

Gen Chiko waje kunganira Cirumwami akaba yari asanzwe yungirije Komanda Mukuru w’Umutwe udasanzwe urinda umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi.

Mu itangazo M23 yashyize hanze ku wa 21 Kamena 2022 , yemeje ko muri iyi minsi ihugiye mu gucyura impunzi zahungiye imirwano mu gihugu cya Uganda kikaba ari igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro n’ umuvugizi w’ uyu mutwe Majoro Willy Ngoma ku wa 20 Kamena 2022.

M23 , ku wa 13 Kamena 2022 , nibwo yafashe umujyi wa Bunagana ndetse kuri ubu abarwanyi b’ uyu mutwe bakaba barazengurutse umujyi wa Rutshuru usanzwe urimo ibiro bikuru by’ iyi teritwari.

Related posts