Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Amasaha meza yo gutereraho akabariro ubundi umugore wawe akagukunda ubuziraherezo!

 

 

Mu by’ukuri nk’umugore n’umugabo hari amasaha meza muba mukwiriye gusangiriraho urukundo rwanyu maze bikababera byiza , n’aho wiriwe ukahirirwa neza.Gusa n’ubwo ariko bimeze ntabwo bivuze ko ari ihame na cyane ko imibereho y’ubuzima ariyo iyobora abantu.

 

Nk’uko ikinyamakuru cyitwa Medicalnewstoday kibitangaza ngo amasaha meza kubashakanye akwiriye kuba mu masaha ya mu gitondo.Ibi ntabwo bikuyeho ko no muyandi masaha aba ari byiza gusa ngo mu masaha ya mu gitindo biba byiza kurushaho.

 

 

 

Bakomeza bavuga ko muri aya masaha ya mu gitondo, bikwiriye kuba saa Moya n’igice (7:30) byibura , mu gihe mwembi mwaba mubishaka na cyane ko ngo urukundo rudakorwa n’umuntu umwe ahubwo bisaba abantu babiri nabwo bakundana kugira ngo igikorwa kijye mu buryo.Ibyo kuba amasaha meza ari ayo twavuze haraguru kandi byemejwe nyuma y’igenzurwa ryakozwe n’ikigo ‘BSM Forza Industry’, maze ababajijwe bose bakemeza ko akabariro ka mu gitondo karyoha kagatera n’akanyamuneza.

 

 

Kuba abakundana batera akabariro mu masaha ya mu gitondo, bibafasha kwita k’urukundo rwabo ndetse mu minota bamaranye bikabongerera urukundo ruratuma aho buri wese yirirwa ahirirwana umutima ukunze kandi utuje.

 

 

Ubushakashatsi bwakozwe kandi bwagaragaje ko muri aya masaha aribwo abagabo baba bafite imbaraga ugereranyije no musaha aza , kubera imirimo baba biriwemo kandi ngo ako kazi kaba gasaba imbaraga nyinshi.Gutera akabariro mu masaha ya mu gitondo bishyira abakundana hamwe, umunsi ukarangira neza.

 

 

Gutera akabariro mu masaha ya muu gitondo , bifasha amaraso gutembera neza mu mubiri, bigatera akanyamuneza.Ibi kandi bifasha abantu kugira ubuzima bwiza, bigatuma igihe cyo kuryama ibitotsi biboneka.Nubwo bimeze bityo ariko hari abavuga ko gutera akabariro mu masaha ya mu gitondo bituma habaho ubunebwe , ubikoze agasinzira ubwo akazi kakaba karapfuye.

 

Related posts