Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Amafoto adasanzwe y’ umusore w’ i Kigali wigize umukobwa uzwiho kuba aryamana nabo bahuje igitsina akomeje kuvugisha benshi.

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amafoto agiye atandukanye y’ umusore w’ ‘ i Kigali wigize umukobwa uzwiho kuba aryamana nabo bahuje igitsina benshi bita abatinganyi.

Uyu musore rero yaje guca ibintu ubwo yashyiraga amafoto ye hanze yambaye ikanzu yabakobwa dore ko tuziko abakobwa aribo bambara amakanzu , nyamusore ibi ntabwo abikozwa kuko utabanje gushishoza wagira ngo ni umukobwa dore ko n’ ikimero cye ari nk’ umukobwa neza neza.

Abantu benshi mu Rwanda ntibahwema kugaragaza ko ubutinganyi ari ikizira mu muco nyarwanda ndetse yewe ko bitari bikwiye muri iki gihugu gusa hari n’ abandi bagaragaza ko ari uburenganzira bwa buri wese guhitamo icyo ashaka n’ ejo hazaza he.

Umusore bita Eric Semuhungu ni umwe muri abo bazwi nk’ abatinganyi kandi na we arabyiyemerera akaba ari mu baharanira guhabwa uburenganzira nk’ abandi muri sosiyete nyarwanda.

Uyu musore ubwo yari amaze gushyira amafoto ye hanze abantu benshi bamuhundagajeho amagambo amutika ndetse n’ abandi baramushima ku kimero n’ uburanga afite dore ko hari n’ abakobwa bagaragaje ko abarusha ikimero cy’ iza.

Mu magambo yaherekesheje ayo mafoto yagize ati: “Umpaye angahe /10 kuri my outfit? BTW I’m shooting video of Twerking Lessons Season 1 right now. & my ass is naturally, I eat a lot of matooke” 

Uwitwa la boubou kuri twitter yagize ati:”Undusha ibiro, undusha taye, undusha inzobe, undusha amaguru meza. This life no balance”

Leta y’u Rwanda kugeza ubu ntacyo iratangaza ku birebana naho ihagaze ku bababana bahuje ibitsina gusa ni kenshi mu mujyi wa Kigali hakunze kubera ibitaramo bitandukanye ndetse bikitabirwa bikanategurwa n’ababana bahuje ibitsina.

Related posts