Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nguyu Umunya-Brazil Chrismar Malta Soares utegerejwe muri Rayon Sports aragera mu Rwanda ku munsi w’ejo(AMAFOTO)

Rutahizamu w’umunya-Brazil, Chrismar Malta Soares ari mu nzira aza mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports kuyifasha mu mwaka utaha w’imikino wa 2022-2023.

Ikipe ya rayon spors ikomeje kwiyubaka aho ikomeje kugura abakinnyi batandukanye cyane cyane abakina mu gice cy’ubusatirizi.

Uyu rutahizamu w’imyaka 22, akaba yakiniraga ikipe ya Virghina fc yo mu mugi wa Sao Paulo muri Brazil iwabo.

Uyu rutahizamu nk’uko bigaragara ku itike ye, akaba ari buza n’indege ya Ethiopian aho yahagurutse iwabo mu rukerera rw’uyu munsi tariki ya 24 kamena 2022 saa 1:45’, aranyura Adis Ababa muri Ethiopia aho ari buhagere saa 7:45’ z’ijoro z’uyu munsi.

Azahaguruka muri Ethiopia ku munsi w’ejo tariki ya 25 kamena  saa 11:30’ anyure mu Burundi aho azagera saa 13:15’ aze kuhahaguruka saa 14:05’ azagera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe saa 14:50’.

Ikipe ya Rayon Sports igiye gusinyisha umwataka mushya uvuye mu gihugu cya Brazil  avukamo.

Chrismar Malta Soares ukomoka muri Brazil ni we mukinnyi ikipe ya Rayon Sports igiye gusinyisha mu minsi iri imbere nk’uko bigenda bitangazwa.

Related posts