Korali Ahava Choir ibarizwa muri CEP UR Nyagatare yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nimumenya Ukuri”, ifite ubutumwa bwo guhamagarira abantu kumenya ukuri kubabatura, kwizera Yesu Kristo no kumugira Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo.
Mu kiganiro yagiranye na KGLNews, Ahava Choir yavuze ko icyayiteye gukora iyi ndirimbo ari uko ibona abantu benshi bakiri mu rujijo ku bijyanye n’Ijambo ry’Imana, hakaba n’abiringira ibindi bibwira ko bizabageza mu bwami bw’Imana aho gushyira ukwizera kwabo muri Yesu Kristo.
Iyi korali yifashishije amagambo yo muri Yohana 14:6, agira ati: “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.” Yanagarutse kuri Yohana 8:32, hagira hati: “Muzamenya ukuri, kandi ukuri kuzababatura.”
Ahava Choir isobanura ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo atari ukuririmba gusa, ahubwo ari ugufasha abantu kumenya Yesu Kristo, kumwakira no kubaho bakurikiza Ijambo ry’Imana. Ishimangira ko gukorera Imana bitagarukira ku ndirimbo, ahubwo ko bigomba no kugaragarira mu mibereho ya buri munsi.
Iyi korali kandi ihumuriza abantu banyura mu bihe bikomeye, ibashishikariza gukomeza gusenga no kwizera Imana, aho kwemera ko ibibazo bahura na byo bibatandukanya na yo.
Mu gutegura iyi ndirimbo, Ahava Choir yahuye n’imbogamizi zirimo kubona umwanya uhagije wo kwitegura no gutunganya amajwi, kuko abaririmbyi bayo ahanini ari abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare. Icyakora, ivuga ko Imana yabanye na yo ikabasha kurangiza uyu mushinga.
Ahava Choir yatangaje ko mu Kuboza 2026 iteganya kumurika album no kwizihiza imyaka 20 imaze ikora umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo n’ivugabutumwa.
Ibi birori bizaba umwanya wo gushimira Imana no kwizihiza urugendo iyi korali imaze ikoresha impano yo kuririmba mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.


REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA AHAVA CHOIR CEP UR NYAGATARE YISE NIMUMENYA UKURI
