Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Fayuhu yifatiye kugakanu Tshisekedi avuga ko adashoboye M23 yemeza ko azayikuraho n’ amara kuba Perezida muri 2023.

Fayuhu Martin uri mubakomeye utavuga rumwe nubutegetsi bwa kinshansa yifatiye kugakanu perezida Felix Antoine Tshisekedi avugako politiki ye ikennye yananiwe gukemura ikibazo cya M23 ariko atarinacyo gihangayikishije kuruta abasahura umutungo wigihugu muri Republika iharanira demokarasi ya Congo.

Ubwo yararikumwe nabatavuga rumwe nubutegetsi bwa Felix Antoine Tshisekedi uyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo umunyapolitiki Fayuhu Martin nabamushigikiye yihenuye kuri Perezida Tshisekedi avuga ko adashoboye, yemeza ko M23 arikibazo gikomeye kirenze politiki ya Tshisekedi aboneraho no kwikomanga mugatuza ko we 2023 azayikuraho ubwo azaba atowe amaze kuba perezida wiki gihugu 2023.

Fayuhu Martin uzwiho kudacana uwaka nubutegetsi buriho cyane cyane perezida wa Republika iharanira demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi ashinja kumwiba mumatora ya perezida yabaye muri 2018.

Ibi yabitangarije mu ntara ya Tshopo mumujyi wa kisangani kuri uyu wa 9 nyakanga 2022 aho yahuye nabayoke bishyaka rye rya Lamuka yashize akaba anaribereye umuyobozi.

Yanaboneyeho akanya ko kwereka abaturage nabayoke ba lamuka ko ikibazo cya M23 cyananiye perezida uriho Felix Antoine Tshisekedi kandi we Kiri mu byibanze azaheraho akemura yongeraho ko M23 ari ikibazo ubwayo ariko hari ibibazo bikomereye igihugu kurusha M23, birimo nubusahuzi bw’ umutungo w’ igihugu bukorwa nabayobozi bakuru b’ igihugu.

Mumagambo ye Fayuhu Martin yagize ati ” turaza gusubiza ibi byose kumurongo byatewe na politiki mbi ya Perezida Tshisekedi uretse M23 yamunaniye tuzanakuraho ibibazo by’ ubukungu ateje iki gihugu.

Uko bigaragara Fayuhu Martin uyu ni umuvuno mushya yabonye wo gutangira umushinga we afite wo kongera kwiyamamaza mumatora ataha 2023 yifashishije ikibazo cya M23 gihari hagati ya leta ya Republika iharanira demokarasi ya Congo na M23 doreko intsinzwi yagize mumatora ya 2018 atayemera avuga ko yibwe.

Related posts