Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon sports ibuze amazi n’ibisusa,haringingo azatwara igikombe cyangwa azaherekeza abandi?INKURU YOSE

Ikibazo gikomeje kwibazwa ni ikijyanye nintego za rayon sports umwaka utaha mu gihe iri gupapurwa abakinnyi,bamwe bati”Rayon sports ibuze amazi n’ibisusa,haringingo azatwara igikombe cyangwa azaherekeza abandi.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022 ni bwo Dangmo Ngnowa wakiniraga Misr EL Makkasa FC yo mu Misiri yasinyiye AS kigali amasezerano y’imyaka 2.

AS Kigali yakoze mu ijisho Rayon Sports isinyisha rutahizamu Man Ykre Dangmo Ngnowa Hapmo ukomoka muri Cameroun wari mu biganiro na Rayon Sports.

Uyu akaba ari rutahizamu kandi wifuzwaga na Rayon Sports, ndetse amakuru avuga ko ibiganiro byari bigeze kure, hari mbere y’uko AS Kigali ibatera gapapu.

AS Kigali ikaba ikomeje kwiyubaka nk’ikipe izasohokera u Rwanda muri Confederations Cup aho yaguze abandi bakinnyi barimo Dusingizimana Gilbert wakiniraga Kiyovu Sports, Akayezu Jean Bosco wa Etincelles na Rucogoza Eliassa wakiniraga Bugesera FC.

Kuri ubu rayon sports ikomeje gushaka uko yagura abakinnyi bazayifasha kwitwara neza umwaka utaha nubwo ikomeje gupapurwa abakinnyi  mu buryo butunguranye.

Related posts