Seraphin Nsanzabaganwa yashyize hanze ‘Umutima’, indirimbo ihamagarira abantu gushimira Imana_VIDEO

 

Umuramyi Seraphin Nsanzabaganwa, uzwi nka Nsanze, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Umutima’, igihangano agaragarizamo gushimira Imana ku bw’ibyiza yamukoreye, anibutsa abantu ko bakwiye kuyishimira ku bw’ineza yayo mu buzima bwabo.

Muri iyi ndirimbo, Nsanze agaragaza ko anyuzwe n’ibyo Imana yamukoreye, ku buryo yumva kuyishimira ari yo mpano ayituye. Ubutumwa buri muri iki gihangano bushingiye ku gushimira Imana no kunyurwa n’ibyo ikorera abantu, aho kwibanda gusa ku byo bifuza kugeraho.

Mu magambo agize iyi ndirimbo, Nsanze aririmba agira ati: “Umutima wanjye unyuzwe n’ibyo unkorera Mwami, urampagije. Ibyo wakoze binkoze ku mutima, akira iri shimwe ryanjye.”

Aya magambo agaragaza umutima w’umuntu wanyuzwe n’ibyiza yakorewe, ukabona ko nta kindi yakora kiruta gushimira Imana abikuye ku mutima. Ni ubutumwa bushishikariza abantu kuzirikana ibyiza Imana yabakoreye no kuyitura ishimwe.

Mu gutunganya iyi ndirimbo, i_Elyse ni we wakoze amajwi yayo, mu gihe amashusho yakozwe na RICHIE.

Nsanze abarizwa mu Itorero EENR Nyamata, mu Karere ka Bugesera. Avuga ko intego ye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari uguhumuriza abantu no kubagezaho Ubutumwa Bwiza bw’agakiza, kugira ngo indirimbo ze zizajye zibabera isoko y’ihumure n’inkomezi mu buzima bwabo.

‘Umutima’ ni yo ndirimbo ya mbere Nsanze akoze nk’igihangano cye bwite. Izindi yaririmbye mbere zari iz’abandi bahanzi yasubiragamo, zizwi nka cover.

Mu kiganiro yagiranye na KGLNews, Nsanze yavuze ko ‘Umutima’ ari intangiriro y’urugendo rwe mu gukora indirimbo ze bwite, anemeza ko hari izindi ziri gutunganywa.

Yagize ati: “Iyi ndirimbo ni yo ya mbere, izindi zari cover z’indirimbo z’abandi. Indirimbo nzajya nkora zizajya zibanda ku butumwa bwo guhumuriza abantu no kubasangiza Ubutumwa Bwiza bw’agakiza.”

Binyuze muri iyi ndirimbo, Nsanze atangiye urugendo rwo kugeza ku bakunzi ba Gospel ibihangano bigamije kuramya Imana, guhumuriza imitima no gusangiza abantu ubutumwa bw’agakiza.

Umutima’ ni yo ndirimbo ya mbere Nsanze akoze nk’igihangano cye bwite. Izindi yaririmbye mbere zari iz’abandi bahanzi yasubiragamo, zizwi nka cover

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA NSANZE YISE UMUTIMA