Nk’ uko byatangajwe n’ Ishyirahamwe ry’ abafite ibigo by’ ubucuruzi ( FEC) ryasabye Leta ya Kinshasa , guhagarika imikwabu irimo gukorerwa abacuruzi b’ abanyamahanga bakorera mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarsi ya Congo , Kinshasa, Umuhuzabikorwa wa FEC, Albert Yuma , ku wa Gatanu tariki ya 08 Nyakanga 2022 , yavuze ko batanyuzwe n’ icyemezo cya Leta ya Kinshasa cyo kubangamira abacuruzi badakomoka muri iki gihugu bakorera mu murwa mukuru w’ iki gihugu.
Muri iyi mikwabu irimo gukorwa na Polisi y’ iki gihugu , bivugwa ko abacuruzi b’ abanyamahanga bari gusabwa icyangombwa kibemerera gukorera ubucuruzi mu gihugu ukibuze ibucuruzwa bye bigahita bifatirwa nk’ uko Ikinyamakuru Media Congo cyibivuga.
Nk’ uko Albert Yuma akomeza abivuga ngo iki gikorwa kirimo gukorwa i Kinsasa kibangamiye abanyamahanga baje mu biruhuko muri iki gihugu. Cyane ko mu mpeshyi hari ababa bavuye mu bihugu byabo baje kumarira ibiruhuko muri iki gihugu.
Itegeko nomero 18 / 004 ryo ku wa 13 Werurwe 2018, rivuga ko umunyamahanga wese ukora ubucuruzi muri iki gihugu aba agomba gusaba ikarita imwemerera gukora ubucuruzi.
Iyi karita bivuga ko igomba kuba igaragaza impuzandengo y’ igishoro watangije ubwo bucuruzi binorohereza ikigo cy’ imisoro kugena ingano y’ amafaranga asoreshwa. Cyakora hari abavuga ko iyi mikwabu irimo kwibasira by’ umwihariko abacuruzi bavuga Ikinyarwanda kabone nubwo baba ari Abanyekongo bakoresha ururimi rw’ ikinyarwanda.