Kinshasa yashinjwe kubeshya Loni ku gitero cyagabwe kuri FARDC i Pinga

 

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashinjwe kubwira Umuryango w’Abibumbye amakuru atandukanye n’ukuri ku gitero giheruka kugabwa ku ngabo zayo i Pinga, aho mu baguye muri icyo gitero harimo n’abarwanyi ba FDLR.

Mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi yabaye ku wa Kabiri, uhagarariye RDC muri Loni, Zénon Mukongo Ngay, yavuze ko igitero cyagabwe ku ngabo za FARDC n’u Rwanda, rwakoresheje drone yo mu bwoko bwa TB2 ikorerwa muri Türkiye.

Mukongo Ngay yavuze ko icyo gitero cyahitanye abantu batanu, abandi umunani bagakomereka bikomeye.

Yongeyeho ko cyabaye mu gihe FARDC yari mu myiteguro y’igikorwa cyo “gusenya FDLR”.

Amakuru BWIZA ifite avuga ko umubare w’abaguye muri icyo gitero wamaze kugera kuri 17, barimo abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba FDLR bari bahuriye muri ako gace. Mu barwanyi ba FDLR bishwe, harimo n’umwe wari ufite ipeti rya Major.

Aya makuru kandi atandukanye n’imvugo ya Kinshasa ku cyari kigamijwe n’abo basirikare n’abarwanyi bari i Pinga.

Amakuru BWIZA ifite avuga ko FARDC na FDLR batari mu bikorwa byo gutegura igitero cyo gusenya FDLR nk’uko Kinshasa yabibwiye Loni, ahubwo ko bari mu myiteguro y’ibitero byagombaga kugabwa ku ngabo za AFC/M23, mu rwego rwo kugerageza kwisubiza agace ka Gatoyi ko muri Teritwari ya Masisi.

Pinga ni agace gafite akamaro gakomeye mu mirwano yo muri Masisi na Walikale, ndetse amakuru atandukanye agaragaza ko FARDC yagiye ikoresha ako gace mu kugeza ibikoresho ku mitwe irwanya AFC/M23.

Raporo y’impuguke za Loni yasohotse muri uyu mwaka na yo yagaragaje ko mu mpera za Werurwe kajugujugu ya FARDC yagejeje intwaro i Pinga ku barwanyi ba FDLR barimo gufasha Ingabo za Kinshasa kurwana na AFC/M23 muri Masisi.

Mu nama y’Akanama k’Umutekano ka Loni yo ku wa 29 Nzeri, Ambasaderi w’u Rwanda, Martin Ngoga, na we yongeye kugaruka ku birego by’imikoranire hagati ya FARDC na FDLR, avuga ko u Rwanda rufite amakuru agaragaza ko ubwo bufatanye bwakomeje muri uyu mwaka.

Yatanze urugero rw’itariki ya 10 n’iya 11 Gashyantare, avuga ko kajugujugu ya FARDC n’amakamyo ya gisirikare byajyanye toni 13 z’amasasu mato i Pinga na Kibua, hanyuma toni esheshatu muri zo zihabwa abayobozi ba FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Ngoga kandi yavuze ko ku wa 8 Werurwe kajugujugu ya FARDC yajyanye toni 12 z’amasasu n’ibiribwa bya gisirikare i Ntoto, bikaza kugabanywa FARDC, FDLR, PARECO na APCLS.

Yunzemo ko ku wa 31 Werurwe hari ibindi bikoresho birimo imbunda 693, toni esheshatu z’amasasu n’amafaranga byagejejwe kuri FDLR n’indi mitwe.

Usibye abantu baguye muri kiriya gitero cya drone, amakuru BWIZA ifite avuga ko hanarasiwe ububiko bw’intwaro zari zarazanwe i Pinga zivuye mu mujyi wa Kisangani.

Kugeza ubu, Kinshasa isaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku gitero cya Pinga, mu gihe u Rwanda rukomeje kuvuga ko ikibazo cy’imikoranire hagati ya FARDC na FDLR ari kimwe mu bibazo bikomeye bigomba gukemurwa mu rwego rw’amasezerano ya Washington.