James Muhima yashyize hanze ‘Walio Ishinda Dunia’, indirimbo ivuga ku bantu batsinze urugamba rwo kwizera bagategereza ubuzima bw’iteka_Video

 

Umuhanzi James Muhima yashyize hanze indirimbo nshya yise “Walio Ishinda Dunia”, igaruka ku bantu batsinze urugamba rwo kwizera, ikaba ifite ubutumwa bwo guhumuriza no guha ibyiringiro abari kunyura mu bihe bikomeye.

“Walio Ishinda Dunia”, bisobanuye “Abanesheje Isi”, ni indirimbo James Muhima yakoze ashingiye ku butumwa bwa Bibiliya buvuga ku bantu bakomeje kwizera, bakanesha ibigeragezo byo ku isi ndetse bagategereza ubuzima bw’iteka.

James Muhima avuga ko igitekerezo nyamukuru cy’iyi ndirimbo ari ukwibutsa abantu ko ubuzima bwo ku isi atari iherezo, ahubwo ko nyuma yabwo hari ubuzima bw’iteka burangwa n’amahoro.

Ati: “Igitekerezo nyamukuru kiri muri ‘Walio Ishinda Dunia’ ni ukwibutsa abantu ndetse no kubahumuriza ko nyuma y’ubu buzima abanesheje isi bazabaho mu buzima bw’amahoro y’iteka ryose.”

Uyu muhanzi avuga ko igitekerezo cyo kwita iyi ndirimbo “Walio Ishinda Dunia” yagikuye ku gutekereza ku bantu benshi bavugwa muri Bibiliya batsinze urugamba rwo kwizera, ndetse n’abandi yagiye amenya bagaragaje gukomera ku kwizera kwabo.

Ati: “Natekereje ku ntwari nyinshi Bibiliya itubwira ndetse n’izindi nanjye nzi zitwaye neza ku rugamba rwo kwizera. Mu mutima wanjye hamanuka ijambo ngo ‘Walio Ishinda Dunia’, bisobanuye abanesheje isi.”

James Muhima avuga ko iyi ndirimbo ifite ubutumwa butandukanye, ariko ko kimwe mu by’ingenzi ari uguhumuriza abantu bafite agahinda katewe no gutandukana n’abo bakundaga.

Avuga ko urupfu rutera abantu benshi agahinda, cyane cyane abatakaje inshuti, abavandimwe, ababyeyi cyangwa abana. Kuri we, ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bushimangira ko nyuma y’ubuzima bwo ku isi hari ibyiringiro byo kuzongera kubana n’abo batandukanye.

Ati: “Urupfu rutera abantu benshi agahinda ko gutandukana n’inshuti, abavandimwe, ababyeyi n’abana. Iyi ndirimbo irimo ubutumwa burema ibyiringiro by’uko nyuma y’ubu buzima tuzongera kubaho neza kandi tubane n’abo twatandukanye.”

Undi murongo w’ubutumwa James Muhima yashyize muri iyi ndirimbo ni ugushishikariza abantu gukomeza kwizera no gukora ibyiza, kugira ngo bazagire ingororano mu buzima bw’iteka. Yifashishije n’ubutumwa buboneka muri Daniel 12:3, buvuga ku bazaba bafite umwanya mu bwami bw’Imana.

James Muhima kandi avuga ko “Walio Ishinda Dunia” igamije gufasha abantu kurushaho gutekereza ku buzima bw’iteka, aho abizera bazabaho mu mahoro kandi bagahimbaza Imana.

Kuba yarahisemo gukoresha Igiswahili muri iyi ndirimbo, James Muhima avuga ko ari ururimi amaze igihe kinini akoresha kandi akaba yorohewe no kurwandikamo.

Ati: “Kwandika Igiswahili kuri njye biranyorohera cyane kuko ari ururimi nakoresheje imyaka myinshi. Numva ‘Walio Ishinda Dunia’ ifite ubutumwa bugenewe umuntu wese wumva Igiswahili, kandi nizera ko izamufasha ndetse ikanamuremera ibyiringiro by’ejo.”

Umwihariko w’iyi ndirimbo uri kandi mu buryo yubatswemo, aho James Muhima yongeyemo chorus izwi igira iti: “Wataimba na nzenze zao wakishangilia mataifa walio ishinda dunia.”

Uyu muhanzi avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaje no mu gihe isi iri kunyuramo ibihe birimo intambara, aho abantu benshi batakaza ubuzima ndetse n’abo bakunda.

Ati: “Ubu turi mu bihe by’intambara, aho abantu benshi babura cyangwa bagapfusha ababo, bikababaza cyane. Usanga benshi baheranwe n’agahinda kandi nta muntu wo kubahumuriza. Nanjye ndi umwe mu bagezweho n’ibi bihe. Maze kubireba, Umwuka w’Imana yanshoboje gukora iyi ndirimbo izagira uruhare runini mu gukomora ibisebe no kugarura ibyiringiro mu bantu.”

James Muhima avuga ko kuyandika bitamugoye cyane, kuko ari imwe mu ndirimbo yanditse mu buryo bworoshye.

Ati: “Mu gihe nandikaga ‘Walio Ishinda Dunia’, nta bintu byinshi byangoye. Navuga ko iri mu ndirimbo zitangoye kwandika kandi ndabishimira Imana yayinyujije muri njye.”

Yavuze ko yishimira amagambo ari muri iyi ndirimbo, melody yayo ndetse n’umuziki wayo, anashimira abantu bose bagize uruhare mu gutunganya uyu mushinga.

James Muhima asaba abantu bari kunyura mu bihe bikomeye gutega amatwi “Walio Ishinda Dunia”, kuko yizeye ko ubutumwa buyirimo bushobora kubafasha kongera kugira ibyiringiro.

Ati: “Uwumva iyi ndirimbo ndasaba Imana ko imuremera ibyiringiro bimushoboza gutsinda ibihe bigoye arimo kunyuramo. Hirya y’ibyo unyuramo hari ibindi byiza Imana ikubikiye, humura.”

“Walio Ishinda Dunia” ni indirimbo James Muhima yanditse wenyine, mu kuyitunganya akaba yarakoranye n’ikipe ye.

Uyu muhanzi yashimiye abakunzi be ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange ku nkunga bakomeza kumuha, abasaba gukomeza gusakaza ibihangano bye kugira ngo ubutumwa abinyuzamo bugere ku bantu benshi.

Ati: “Abakunzi bacu turabashimira ndetse tunabasaba ko bakomeza kudushyigikira mu gusakaza ibihangano dukora, kugira ngo bigere kuri buri wese. Muri iyi si twese tugendana ibibazo bitandukanye, rero ‘Walio Ishinda Dunia’ ikomeze kutwibutsa ko Yesu Kristo yadutsindishirije, turi abatsinzi, kandi nyuma y’ubu buzima tuzabaho mu mahoro y’iteka.”

“Walio Ishinda Dunia” ni indirimbo ya gatatu kuri album James Muhima yise “Nigereyeyo”.

James Muhima yavuze ko abakunzi be bakwiye gutegereza indi ndirimbo yitiriwe iyi album, “Nigereyeyo”, ndetse n’izindi ndirimbo zizakomeza gusohoka kuri uyu mushinga.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA JAMES MUHIMA YISE “WALIO ISHINDA DUNIA”