“Dufite Imana yo kwizerwa”: François Chris agiye gusohora indirimbo nshya yise “Imana Yacu”

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, François Chris, yatangaje ko ari gutegura gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Imana Yacu”, igamije guhumuriza abantu no kubibutsa ko Imana ikiri hafi yabo, ko ikora ndetse ko ikwiye gukomeza kwiringirwa no mu bihe bikomeye.

François Chris avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaje nyuma yo kubona abantu benshi batangiye gutakaza icyizere kubera ibibazo n’ibitagenda neza bahura na byo mu buzima.

Ati: “Nuko nari maze iminsi mbona abantu bakomeje gutakaza icyizere kubera ibitagenda neza. Rero nongera kubibutsa ko dufite Imana yo kwizerwa.”

Uyu muhanzi avuga ko izina “Imana Yacu” ubwaryo rifite ubutumwa bwihariye, kuko ryibutsa umuntu ko nta kindi akwiye kwirata cyangwa kwiringira kurusha Imana.

Yasobanuye ko ubutumwa nyamukuru yifuza kugeza ku bazumva iyi ndirimbo ari ukubahumuriza no kubibutsa ko Imana ihari kandi ko ikora, bityo ko nubwo umuntu yaba ari mu bihe bikomeye atagomba kuyitera umugongo.

François Chris avuga kandi ko igihariye muri iyi ndirimbo ari uko ubutumwa bwayo bushobora gukora ku buzima bwa buri wese, kuko bushingiye ku buzima busanzwe abantu benshi banyuramo.

Ati: “Yego ishingiye ku byambayeho, ariko hari n’abandi benshi byabayeho ndetse na bo bikibaho.”

Uretse ubutumwa bukomeye buyirimo, “Imana Yacu” izazana impinduka mu buryo François Chris asanzwe akoramo umuziki.

Avuga ko iyi ndirimbo izaba itandukanye n’izindi yakoze, haba mu miririmbire ndetse no mu micurangire.

Ati: “Ni indirimbo yo kubyina cyangwa ibyinitse, bitandukanye n’izindi nagiye nkora.”

François Chris asanzwe azwi cyane mu njyana y’umwimerere ya Kiliziya, ariko avuga ko muri iyi ndirimbo abafana be bagomba kwitega ikintu gishya.

Ati: “Icyo bakwitega ni impinduka mu miririmbire ndetse no mu micurangire, kuko bari basanzwe banzi mu njyana y’umwimerere ya Kiliziya, ariko hari byinshi bizahinduka muri iyi ndirimbo.”

Uyu muhanzi avuga ko umuntu ashobora kunyura mu bihe bikomeye mbere yo kugera ku rwego rwo gutanga ubuhamya bushobora gukomeza abandi.

Ati: “Iyo uzaba ukomeye ugomba kunyura mu bikomeye, kugira ngo uzabone ubuhamya uzavuga muri bya bihe.”

François Chris ateganya ko “Imana Yacu” izaba yamaze kugera hanze mu kwezi k’Ukwakira 2026. Yasabye abakunzi be gukomeza kumuba hafi muri uru rugendo rushya rw’umuziki.

Avuga ko intambwe ya mbere mu kugeza ubutumwa bw’iyi ndirimbo ku bantu ari ugusenga, ariko ko azanifashisha inshuti, abavandimwe ndetse n’itangazamakuru.

Ati: “Imbere na mbere ni ugusenga, ikindi ni ukwifashisha inshuti n’abavandimwe harimo n’itangazamakuru.”

“Imana Yacu” ni umwe mu mishinga mishya iri mu rugendo rwo gutegura album ye yise “Inyenyeri Iyobora”, umushinga avuga ko ukomeje gutera imbere.

François Chris yifuza ko iyi ndirimbo izasigira abayumva ubutumwa bwo kurushaho kwiringira Imana, gutsinda ubwoba no guhangana n’ibigeragezo byo mu buzima, ndetse no gukomeza kuba hafi y’urugendo rwo gufasha Yezu gukiza isi.

François Chris amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo “Ishimwe”, “Abana Bawe”, “Nisangiye Yezu”, “Undekuye Nagwa”, “Inyenyeri Iyobora” ndetse na “Sangwa” aherutse gushyira hanze.

Usibye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, François Chris yigeze gukorera indirimbo ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu , avuga ko yayikoze nk’umufana wayo ndetse n’ikipe afata nk’iyo mu rugo.

Muri rusange, François Chris ahamya ko “Imana Yacu” izaba ari intambwe nshya mu rugendo rwe rwa muzika, by’umwihariko mu kugeza ubutumwa bw’icyizere n’ukwizera ku bantu banyura mu bihe bikomeye.

REBA HANO IMWE MU NDIRIMBO YA FRANCOIS CHRIS AHERUTSE GUSHYIRA HANZE IGAKUNDWA NA BENSHI