Ntabwo mumpitiramo igihe cyo gusama: Linda yikomye abamushinja gufungisha urubyaro

 

Uwankusi Nkusi Linda, wamamaye muri sinema nyarwanda nka Lynda Priya, yavuze ko atishimiye abantu bakomeje kumushinja gufungisha urubyaro (kujya muri onapo), ashimangira ko igihe nikigera azabyara.

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko amaze iminsi abwirwa amagambo atandukanye n’abamubaza impamvu ataratwita, ndetse bamwe bakavuga ko nyuma yo gukora ubukwe na Irenge Christian yari akwiye kuba yarasamye.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Lynda Priya yavuze ko abantu badakwiye kwivanga mu buzima bw’urugo rwe cyangwa ngo bamugenere igihe azasamira.

Ati: “Abantu mwirirwa muvuga ngo bantere inda, ngo simbyara, si ntwita, ndagira ngo mbiyame mbikuye ku mutima. Ndabiyamye mbikuye ku mutima, urugo rwanjye ntimurugenzura, simwe mumbwira gusama, simwe mumpitiramo igihe cyo gusama, mutegereze.”

Yakomeje avuga ko igihe we n’umugabo we Christian bazaba babyumvikanyeho, bazabyara, anahakana ibyo bamwe bavuga ko yafungishije urubyaro.

Ati: “Njye n’umugabo wanjye nitubyumvikanaho, tuzasama tunabyare. Izo onapo rero mumbwira ndimo, ntabwo nzirimo niba bashiki bawe bazirimo, ntabwo nzirimo, bimaze kuba byinshi. Ibintu byose byabaye onapo, onapo, murabizi ko njye ndi muri onapo?”

Tariki ya 8 Gashyantare 2026, ni bwo Uwankusi Nkusi Linda wamamaye muri sinema nyarwanda, wanitabiriye Miss Rwanda 2021, yakoze ubukwe na Irenge Christian, biyemeza kubana ubuzima bwabo bwose.