“Twese turi ku Ngoma y’Umwami wacu”: John Buntu yasohoye indirimbo nshya yuzuye ubutumwa

 

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana John Buntu yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ku Ngoma”, ikubiyemo ubutumwa bukomeye bushingiye ku Ijambo ry’Imana, bugaragaza ko ubwami bw’Imana ari ubw’iteka kandi bugenewe abantu bose.

John Buntu yavuze ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo yagikuye mu gusoma Bibiliya no gutekereza ku ngoma y’Umwami wacu, asobanura ko ari ingoma nziza izahoraho iteka ryose, haba muri ubu buzima ndetse na nyuma yabwo.

Yagize ati: “Natekereje ku ngoma turiho y’Umwami wacu twese abatuye isi. Ntekereza uburyo ari ingoma nziza kandi izahoraho ibihe byose. Ni bwo havuye igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo.”

Uyu muhanzi yavuze ko ubutumwa bukubiye muri “Ku Ngoma” bureba buri wese, kuko Imana ari yo Mwami w’abantu bose. Yasabye abakunzi b’umuziki wa Gospel kwakira iyi ndirimbo, kuyisangiza abandi no gufasha ubutumwa bwayo kugera kure.

Yagize ati: “Icyo nsaba abantu ni ukuyikunda no kuyitaho, kuko ni indirimbo yacu twese. Ubutumwa buyirimo bureba buri wese. Bayisangize inshuti n’imiryango yabo kugira ngo benshi bungukire ku butumwa itanga.”

Mu gutunganya iyi ndirimbo, John Buntu yakoranye na Producer Popi, umwe mu batunganya umuziki bafite ubunararibonye mu Rwanda. Avuga ko yishimiye ubuhanga bwe ndetse ko bwagize uruhare rukomeye mu gutuma “Ku Ngoma” isohoka iri ku rwego rwiza.

Kugeza ubu, John Buntu amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo “Ku Ngoma” na “Ibihamya”, ndetse avuga ko afite n’izindi nyinshi ari gutegura azageza ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu gihe kiri imbere.

Indirimbo “Ku Ngoma” yamaze kujya hanze iboneka kuri YouTube, aho abakunzi b’umuziki wa Gospel bashobora kuyireba no kumva ubutumwa bwayo bwubakiye ku Ijambo ry’Imana.