Umuhanzi nyarwanda uba mu Bufaransa, Uwimana Jean de Dieu uzwi nka Jado Kelly, yateguye igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana kizahuza abakunzi ba Gospel batuye i Burayi n’ahandi, aho yatumiye abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda barimo Peace Hozy na Emmy Vox.
Iki gitaramo cyiswe “Heaven In The Room ,Night of Worship Season 1” kizaba tariki ya 26 Kamena 2026, kuva saa yine z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, kibere kuri 410 PL Louise Michel, Noisy-Le-Grand mu Bufaransa.
Cyateguwe na Jado Kelly abinyujije muri Trinity Ministry ku bufatanye na Zion Temple CC Paris, kikaba kigamije gutanga ibihe byimbitse byo kuramya Imana, gusenga no kwegera Imana mu buryo budasanzwe.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Jado Kelly yavuze ko yahisemo kwita iki gitaramo “Heaven In The Room” kubera ubutumwa bukomeye iri zina risobanura.
Ati: “Iyo abantu bahuriye hamwe bafite umutima umwe wo gushaka Imana, habaho atmosphere y’umwuka ituma imitima ikorwaho, ubuzima bugahinduka kandi abantu bakumva ko Imana iri hagati yabo.”
Yakomeje avuga ko intego atari ukuririmba gusa, ahubwo ko ashaka ko abazitabira bazahura n’Imana mu buryo bwihariye bakagira amahoro, ihumure n’ibyiringiro bishya.
Uyu muramyi yavuze kandi ko yizeye ko muri iri joro hazabaho gukira indwara, kubohoka no guhemburwa kw’imitima y’abantu banyuze mu bihe bikomeye.
Ati: “Nizera ko ahari kuramya k’ukuri haba kubohoka, gukira indwara zananiranye, abantu bakagarurirwamo ibyiringiro ndetse bamwe bagahabwa imbaraga nshya zo gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera.”
Muri iki gitaramo kandi hazabamo ubutumwa bwiza buzatangwa na Pastor John Irakoze, Umushumba Mukuru wa God’s Kingdom Ministry.
Jado Kelly yavuze ko yahisemo gutumira Peace Hozy na Emmy Vox kubera impano zabo ndetse n’uburyo bakora ku mitima y’abantu binyuze mu muziki wo kuramya Imana.
Ati: “Peace Hozy na Emmy Vox bafite umutima mwiza wo gukorera Imana kandi bafite impano zikora ku mitima y’abantu mu buryo bwihariye. Bafite uburyo bwiza bwo kuyobora abantu mu kuramya kandi bakorana ukwicisha bugufi.”
Peace Hozy azwi mu ndirimbo zirimo “Ruhuka”, “Uganze” na “Itabaza”, mu gihe Emmy Vox akunzwe mu ndirimbo nka “Kubera Imana” na “Nakupenda”.

Jado Kelly yavuze ko iki gitaramo ari intangiriro y’ibindi bikorwa byinshi ari gutegura bigamije gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza no gufasha abantu kwegera Imana binyuze mu muziki.
Yashimiye abakunzi b’umuziki we n’abakomeje gushyigikira Trinity Ministry, avuga ko hari byinshi bikomeye biri gutegurwa mu minsi iri imbere.

