Abahinzi b’umuceri bo mu Mirenge ya Gishubi na Mukindo, yo mu Karere ka Gisagara, biyemeje kongera imbaraga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira malariya, nyuma y’amahugurwa bahawe.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026, cyahuje abahagarariye Rwanda NGOs Forum, inzego z’ibanze n’abahagarariye amatsinda agize amakoperative y’abahinzi b’umuceri bo muri iyi mirenge yombi.
Abitabiriye ibi biganiro baganiriye ku ngamba zikwiye gushyirwa mu bikorwa kugira ngo hakumirwe ikwirakwira rya malariya, cyane cyane mu bice bikorerwamo ubuhinzi bw’umuceri, bikunze kuba ahantu imibu yororokera.
Cyuzuzo Jules, wari uhagarariye Rwanda NGOs Forum muri iki gikorwa, yavuze ko bahisemo gukorera ubu bukangurambaga mu Mirenge ya Gishubi na Mukindo kubera ko ari yo ikigaragaramo ubwandu bwa malariya buri hejuru kurusha ahandi mu Karere ka Gisagara.
Yagize ati: “Dukorana n’ibyiciro bifite ibyago byinshi byo kwandura malariya birimo abahinzi b’umuceri, abarobyi, abahinzi b’ibigori, abacukuzi b’amabuye n’ibindi byiciro bitandukanye. Twasanze hari byinshi abaturage basanzwe bakora mu kuyirwanya, ariko twongeye kubibutsa no kubereka uko imibare ihagaze kugira ngo harebwe niba nta kudohoka kwabayeho.”
Cyuzuzo yanahumurije abaturage bafite impungenge z’ibura ry’inzitiramibu, avuga ko ku bufatanye bwa Rwanda NGOs Forum, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, n’indi miryango itari iya Leta, hari gahunda yo kubarura inzitiramibu ziri mu bigo nderabuzima kugira ngo abazikeneye bazazihabwe.
Utazirubanda Théogène, Perezida wa Koperative COOPRORIZ Mirayi ikorera mu Murenge wa Gishubi, yavuze ko bakomeje gushishikariza abanyamuryango babo gukumira ahantu imibu yororokera no kwivuza hakiri kare.
Yagize ati: “Dukomeje kwigisha abanyamuryango bacu gusiba ibinogo by’amazi no gukuraho ubwororokero bw’imibu. Tunabafasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bajye bivuza hakiri kare.”
Yakomeje asaba abaturage gufunga amazu hakiri kare, cyane cyane mu gihe cy’isarura ry’umuceri, kuko imibu iba yiyongereye ikava mu bishanga ikajya mu ngo zo ku misozi.
Koperative COOPRORIZ Mirayi ifite abanyamuryango 1.328, igizwe n’amatsinda 103.
Ku ruhande rwa Ndayisenga Emmanuel, Perezida wa Koperative Dufatanye Agatare ikorera mu Kagari ka Runyinya, Umurenge wa Mukindo, yavuze ko amahugurwa bahawe yabibukije ko bagomba kongera imbaraga mu ngamba zo kwirinda malariya.
Yagize ati: “Nk’abahinga mu bishanga, twabonye ko turi mu byiciro bifite ibyago byinshi byo kwandura malariya. Twiyemeje gukoresha neza inzitiramibu, gukuraho ubwororokero bw’imibu no kwivuza hakiri kare.”
Koperative Dufatanye Agatare ifite abanyamuryango 320, igizwe n’amatsinda 60.
Umukozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe guteza imbere ubuzima no gukumira indwara z’ibyorezo, Habimana Nelson, yasabye abaturage bo mu Mirenge ya Gishubi na Mukindo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya malariya.
Yibukije abaturage ko buri wese agomba kuryama mu nzitiramibu yatewe umuti buri joro, kwirinda kurara hanze cyangwa gukora ibikorwa bya nijoro adafite imyambaro imurinda imibu, ndetse no gukuraho amazi adahagaze ashobora kororokeramo imibu.
Yashimangiye ko abahinzi b’umuceri bafite uruhare rukomeye mu kugabanya ubwandu bwa malariya binyuze mu bikorwa byo kurwanya imibu yororokera mu bishanga no mu mirima y’umuceri.
Yagize ati: “Iyo hagaragaye ibimenyetso bya malariya birimo umuriro, kubabara umutwe, gucika intege cyangwa kuribwa ingingo, abaturage bagomba kwihutira kwipimisha no kwivuza ku kigo nderabuzima.”
Yakomeje agira ati: “Ntawe ukwiye kwirara. Malariya iririndwa kandi iravurwa. Dufatanyije twese, abaturage, abayobozi n’abafatanyabikorwa, dushobora kuyigabanya no kuyirandura.”
Intego y’ubu bukangurambaga ni ukugira umuryango udafite malariya, abaturage bafite ubuzima bwiza n’umusaruro ushimishije.



