Urubyiruko rwa Zion Temple i Huye rwiyemeje kuba intumwa z’amahoro no kubaka igihugu

 

Urubyiruko rw’Itorero Zion Temple, Paruwase ya Huye, ruyobowe n’abashumba rwasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi ruruhukiyemo imibiri y’abarenga 50,000 kugira ngo rwige amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Ni igikorwa cyabaye ku wa 13 Kamena 2026.

Muri uru ruzinduko rwo gusura urwibutso rwa Murambi, urubyiruko rwasobanuriwe uko Jenoside yakoranywe ubukana ndetse n’ubugome ndengakamere ikaba yaratwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe mu gihe cy’amezi atatu gusa.
Mu gihe cya Jenoside 1994, Abatutsi benshi bari bahungiye i Murambi bagira ngo baraharokokera ariko birangira abicanyi bahabiciye.

Uru rubyiruko rwagaragaje amasomo rwahigiye rwiyemeza ko rutahanye umukoro wo kubaka u Rwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uwitwa Abizera Emery yavuze ati:“Nk’urubyiruko rwa Zion Tample Celebration Center Huye Parish, nize guhamya neza indangagaciro za gikirisito, nko kuvugisha ukuri ndetse no gukoresha neza ububasha n’ubushobozi mfite ngo mpinyure abajyanye inzirakarengane z’abatutsi bababeshya ko bagiye kubarinda ndetse no kubashakira imfashanyo, babica rubi kandi rw’agashinyaguro”.

Cyubahiro Jean Bosco nawe yagaragaje ko gusura urwibutso byamufashije kumenya uko Jenoside yateguwe.Ati: “Nungutse byinsh mu gusura urwibutso rwa Murambi, nasobanukiwe cyane uko Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yateguwe kandi igashyirwa mubikorwa, uruhare rwa radio n’ibindi bitangaza makuru n’abayobozi b’igihugu batandukanye nk’ingabo ndetse n’abanyepolitiki”.

“Uruhare rwabanyarwanda bari impunzi RPF, bishyize hamwe bahagarika Jenoside binyuze mu ntambara, ubwo inzira y’ibiganiro bya Arusha byari byanze. Nkurikije ibimenyetso nabonye ndeste n’amateka nahigiye, namenyeko Jenoside yateguwe igihe kinini kugeza ubwo yashyizwe mu bikorwa”.

Pastor Prof. Egide Kayitare yibukije urubyiruko ko nyuma yo gusura urwibutso, bagomba kuba intumwa z’amahoro no kwifatanya n’abarokotse Jenoside mu rugendo rwo kwiyubaka.

Ati “Uyu munsi nk’urubyiruko nyuma y’uru ruzinduko rwatwigishije byinshi, twiyemeje kurwanya urwango, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Twiyemeje guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda aho bari hose”.Twiyemeje kuba intumwa z’amahoro, ukuri n’ubumwe. Twifatanije n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu rugendo rwo kwiyuka”.

Mu butumwa yahaye urubyiruko ubwo yari umutumirwa mu kiganiro cy’urwenya kizwi nka Gen-Z Comedy Show, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascene yavuze ko urubyiruko rukwiriye kumenya amateka yaranze u Rwanda atari ukuyigishwa gusa.
Ati “Mbese ni ugukomeza ibi biganiro byacu ariko noneho nk’urubyiruko mukumva ko mufite inshingano yo kuyamenya atari ukuyigishwa gusa, ariko namwe mukagira uko muyashaka”.

Urubyiruko muri rusange, rushishikarizwa gusenyera umugozi umwe, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagamije kugoreka amateka y’u Rwanda.

Pastor Prof. Egide Kayitare yibukije urubyiruko ko nyuma yo gusura urwibutso, bagomba kuba intumwa z’amahoro no kwifatanya n’abarokotse Jenoside mu rugendo rwo kwiyubaka