“Tuzatungura Isi”: Félix Tshisekedi ategerejwe ku mukino wa mbere wa Léopards na Portugal

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ategerejwe i Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azitabira umukino wa mbere uzahuza ikipe y’Igihugu ya RDC, Léopards, na Portugal mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026.

Aya makuru yatangajwe kuri iki Cyumweru na Minisitiri wa Siporo wa RDC, Didier Budimbu, mu kiganiro cyabereye kuri Space cyateguwe na Stanis Bujakera.

Budimbu yavuze ko Perezida Tshisekedi yifuza kuba hafi y’ikipe y’Igihugu muri uyu mukino ufite amateka akomeye, kuko ari bwo RDC igiye kongera gukina Igikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 52.

Yanatangaje ko RTNC izerekana imikino yose ya Léopards, kugira ngo abafana bo hirya no hino muri RDC bakomeze gukurikira urugendo rw’ikipe yabo.

Nubwo bimeze bityo, Minisitiri Budimbu yemeye ko hakiri imbogamizi zikomeye ku bijyanye no kubona visa ku bafana n’abaririmbyi basanzwe baherekeza ikipe y’Igihugu.

Yagize ati: Nta visa ya Amerika cyangwa iya Canada irahabwa abafana bacu, harimo n’abaririmbyi basanzwe bashyigikira ikipe. Icyorezo cya Ebola cyakomye mu nkokora byinshi, bituma ibikorwa byinshi bihagarara. Turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bazabashe kuboneka nibura ku mukino wa kabiri.”

Minisitiri wa Siporo wa RDC yagaragaje kandi icyizere gikomeye afitiye ikipe y’Igihugu, avuga ko ishobora gutungura isi muri iri rushanwa.

Yagize ati: Mfitiye icyizere cyuzuye iri tsinda. Tuzatungura isi. Intego yacu ni ukwegukana Igikombe cy’Isi.”

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabiriye Igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere kuva mu 1974, ibintu byazamuye ibyishimo n’icyizere mu bafana bayo, bategerezanyije amatsiko kureba uko Léopards izitwara muri iri rushanwa rikomeye kurusha andi ku rwego rw’isi.