Ijoro ryose baraye bimuka mu ibanga rikomeye! Ingabo z’u Burundi zerekeje i Minembwe, Abaturage mu bwoba

 

Mu gihe umutekano ukomeje kuba muke mu bice bitandukanye bya Minembwe no mu nkengero zaho, amakuru akomeje guturuka muri aka karere avuga ko ingabo z’u Burundi zari zicumbitse mu gace ka Bibogobogo zerekeje mu Minembwe, mu bikorwa bivugwa ko bifitanye isano n’ibitero bikomeje kuvugwa muri ako gace.

Aya makuru akomeje gutangazwa n’abaturage ndetse n’abatangabuhamya batandukanye, nubwo kugeza ubu nta cyemezo cyangwa raporo yemeza ku buryo budashidikanywaho iby’aya makuru iratangazwa n’inzego zibishinzwe.

Bamwe mu baturage bavuga ko mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2026, abasirikare b’u Burundi bari basanzwe mu Bibogobogo batangiye kwimuka berekeza mu Minembwe.

Umwe mu baturage watanze ubuhamya yagize ati:“Abasirikare b’u Burundi babaga mu Bibogobogo baraye bagiye nijoro berekeza mu Minembwe, bavuga ko bagiye gufasha abandi basanzwe mu bikorwa by’ibitero mu mihana y’Abanyamulenge.”

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko mu basirikare basigaye muri Bibogobogo hasigayemo umubare muto cyane, ugereranywa n’abatarenze 15, mu gihe mbere bavugwaga ko bashoboraga kurenga 300.

Andi makuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu munsi hagaragaye imirwano n’ibitero mu duce dutandukanye, harimo Gakenke ndetse n’ahandi nka Bidegu, Kalongi, Mikenke na Kalingi.

Bamwe mu baturage bavuga ko ibyo bitero bikorwa n’ihuriro rigizwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ingabo z’u Burundi, umutwe wa Wazalendo ndetse na FDLR.

Mu gihe aya makuru akomeje kuvugwa, amakuru aturuka muri Minembwe avuga ko umutwe wa MRDP-Twirwaneho wahagurukiye gusubiza inyuma ibyo bitero, uvugwaho kugira uruhare mu kurinda abaturage b’Abanyamulenge no kubafasha guhangana n’ibitero byakomeje kuvugwa mu bihe byashize.

Bamwe mu batuye aka gace bavuga ko uyu mutwe wagiye ugira uruhare mu kurinda abaturage mu bihe by’imirwano ikomeye, bikaba bituma bamwe bawushimira ku mutekano bavuga ko ubafasha kubungabunga.

Kugeza ubu, amakuru ava muri Minembwe akomeza kugaragaza ko umutekano ugihungabanye mu bice bitandukanye, aho abaturage bavuga ko hakiri urujijo ku bijyanye n’aho imirwano igeze n’uko ihagaze.

Nta tangazo riratangazwa n’inzego za gisirikare za RDC cyangwa iz’u Burundi ku bijyanye n’aya makuru ari kuvugwa, mu gihe impande zitandukanye zikomeje gutanga amakuru adahuriza ku kintu kimwe.

Ibi bikomeje kugaragaza ishusho y’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho amakimbirane n’imirwano bikomeje kuvugwa mu duce dutandukanye.

Kglnews izakomeza gukurikirana iyi nkuru kugira ngo izageze ku basomyi bayo amakuru mashya, yizewe kandi ashingiye ku bimenyetso byemewe igihe bizaboneka.