Guverinoma y’u Rwanda yashimye ko Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio wemeye ko u Rwanda ruri kubahiriza inshingano zarwo mu masezerano ya Washington agamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’aho Rubio atangarije Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ko Washington yatangiye kubona intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubahiriza ayo masezerano, anagaragaza icyizere ko ingabo z’u Rwanda zizaba zamaze kuva muri RDC bitarenze hagati y’ukwezi gutaha.
Kigali yavuze ko amasezerano ya Washington akomeje kuba urwego rw’ingenzi rwo gukemura impamvumuzi zateje umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, ariko ishimangira ko ayo masezerano atareba uruhande rumwe gusa.
Guverinoma y’u Rwanda yagize iti: “Ni ngombwa kwibuka ko inshingano zikubiye mu masezerano ya Washington zireba u Rwanda na RDC mu buryo bungana, kandi zigasaba ko buri ruhande rubazwa ibyo rwemeye. Aya masezerano ntashobora gushyirwa mu bikorwa mu buryo bwo guhitamo ibyo umuntu ashaka kubahiriza cyangwa gutandukanya inshingano z’uruhande rumwe n’iz’urundi.”
U Rwanda rwavuze ko rukomeje gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje, ariko rushinja Leta ya RDC kutubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano, cyane cyane kubera gukomeza gufasha umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda ruvuga kandi ko FDLR ikomeje kuba ikibazo gikomeye ku mutekano warwo, ndetse rugashinja Kinshasa kuba ikomeje kwifashisha indege zitagira abapilote mu kugaba ibitero mu bice bituwe n’abaturage.
Kigali yavuze ibi mu gihe ibiganiro n’imbaraga mpuzamahanga zo gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC bikomeje, harimo n’amasezerano ya Washington ndetse n’ibiganiro biri kubera i Doha hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23.
Nubwo Kigali yagaragaje kutishimira uburyo amahanga akomeje kubogamira kuri Kinshasa, yavuze ko ikomeje kwiyemeza gukorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibihugu byo mu karere n’abandi bafatanyabikorwa mu gushaka amahoro, umutekano n’iterambere rirambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
