Imirwano ya Masisi yongeye guhitana ukomeye muri Wazalendo

 

Uwiyitaga Generali ku ruhande rwa Wazalendo, Byamungu Ruduga Abdalah, yishwe n’ibikomere yagize nyuma yo kuraswa na drone z’umwanzi, nk’uko byatangajwe mu muhango wo kumushyingura.

Amakuru y’urupfu rwe yabanje guteza urujijo, kuko hari abumvise izina rya “Gen Byamungu” bagakeka ko ari Generali Byamungu Maheshe wo mu mutwe wa AFC/M23, usanzwe uzwi nk’umwe mu barwanyi bakomeye bagaragaye mu bice bitandukanye uwo mutwe wafashe. Icyakora, uwapfuye si uwo muri AFC/M23.

Uwitabye Imana ni Generali Byamungu Ruduga Abdalah, umaze ibyumweru bibiri apfuye. Mu ijambo ryatangiwe mu muhango wo kumusezera bwa nyuma, umwe mu bo bakoranaga yavuze ko atishwe n’abo bari kumwe nk’uko hari bamwe babivugaga.

Yasobanuye ko barasiwe ahitwa Ruvungi na drone, aho Byamungu yakomerekeye mu bitugu mbere yo kwitaba Imana.

Ati: “Byamungu nta wamwishe, yapfiriye igihugu, kubera ko twarashwe na drone i Ruvungi ni ho yagiriye ikibazo.”

Uyu wavuze mu izina rya bagenzi be yavuze ko Byamungu yapfuye nk’umusirikare kandi nk’Umunye-Congo.

Hari abari bagize ngo ni Generali Byamungu Maheshe wo muri AFC/M23, umurwanyi kabuhariwe wagiye agaragara mu bice bitandukanye AFC/M23 yafashe.

Kugeza ubu, uretse amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, nta tangazo rirashyirwa hanze na Wazalendo cyangwa FARDC rivuga ku rupfu rw’uyu murwanyi.

Imirwano ikomeje gufata indi ntera mu bice bya Kivu ya Ruguru, cyane cyane muri Masisi n’inkengero za Rubaya. No muri Kivu y’Amajyepfo ibikorwa by’intambara birakomeje, aho impande zihanganye zikomeje kuvugwaho gukoresha drone mu bitero byazo.